bwiza.com
Amakuru mashya Imyidagaduro

Wema Sepetu yavuze urwo yaboneye mu buroko

Nyampinga wa Tanzaniya mu 2006 akaba n’icyamamare mu mukino wa filimi, Wema Sepetu  yari amaze icyumweru muri gereza. Avuga ko hari byinshi bibi yabonyemo ku buryo byamugizeho ingaruka.

Wema yabwiye ikinyamakuru The Friday ko kuva yagera muri gereza ubuzima bwe bwabaye bubi. Avuga ko imibereho yo muri gereza n’imiterere yayo byatumye akuramo indwara nyinshi na we atazi amazina.

” Gereza ntabwo ari ahantu heza. Icya mbere, habamo imibu myinshi biteye ubwoba. Nagiye kwa muganga bampima Malariya, indwara ifata mu nzira z’inkari (UTI) n’izindi ariko nta ndwara babonye. Muganga yangiriye inama yo kwipimisha izindi ndwara kuko nkiribwa.” aya ni amagambo Wema wari uherutse kwipimisha kwa muganga yabwiye iki kinyamakuru cyo muri Tanzania.

Wema yahamagawe n’urukiko inshuro ebyiri kuko ashinjwa gukwirakwiza amafoto n’amashusho y’urukozasoni ku rubuga rwe rwa Instagram mu 2018. Ntiyigeze yitaba, yewe amakuru aturuka mu rukiko yavuze ko atigeze asobanura mbere impamvu yamuteye kutaboneka. Ubwo yireguraga nyuma, Wema yavuze ko yari yatumye umuhagarariye mu mategeko, Ruben Simwanza, amubwira ko yagiye mu kazi muri Morogoro. Ku nshuro ya kabiri, uyu mukobwa ngo yageze mu marembo y’urukiko aribwa mu nda, asubirayo.

Inkuru bifitanye isano

Wema Sepetu arafunzwe azira kutitaba urukiko

Ku nshuro ya gatatu ni ubwo Wema yari yahamagawe ngo yiregure, yarahageze ariko umushinjacyaha mu mugi wa Dar es Salaam, Maira Kasonde yanzura ko urubanza rusubikwa, Wema akaba afunzwe iminsi 7 kuva ku wa 17 Kamena.

Wema yafunzwe kuva uwo munsi kugeza ku wa 24 Kamena. Uyu mushinjacyaha yari yavuze ko kuri iyi tariki ari bwo yari gufata umwanzuro niba akatirwa cyangwa agafungurwa ariko nta kigeze gitangazwa. Nyampinga wa Tanzania yavuye muri gereza ariko iby’urubanza rwe ntibirarangira.

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!