bwiza.com
Ahabanza » Bashakaga kuvana peteroli mu ikamyo yaka bahasiga ubuzima ari benshi
Amakuru mashya

Bashakaga kuvana peteroli mu ikamyo yaka bahasiga ubuzima ari benshi

Mu murwa mukuru Lagos muri Nigeria, kuri uyu wa 2 Nyakanga, abantu basaga 50 baguye mu mpanuka y’ikamyo yari itwaye peteroli, abandi basaga 101 barakomereka.

Iyi kamyo yafashwe n’inkongi y’umuriro, iyi mbaga y’abaturage ishaka gukiza no gutwara iyi peteroli ariko ku bw’amahirwe make ikigega (tank) kirabaturikana.

CNN dukesha iyi nkuru ivuga ko umubare w’abaguye muri iyi mpanuka ushobora kwiyongera kuko harimo abakomeretse cyane. Ni amakuru yakesheje ubuyobozi bwa leta ya Benue iyi mpanuka yabereyemo.

Iki kinyamakuru kandi gikomeza kivuga ko guturika kw’iyi kamyo kwatumye umuriro ufata amazu y’ubucuruzi yari hafi aho.

Nigeria ni kimwe mu bihugu bifite peteroli nyinshi ari na ko kigira impanuka nyinshi ziterwa na yo. Muri Kamena 2018, na none mu mugi wa Lagos, indi kamyo yari itwaye peteroli yaraturitse, abantu 10 bahasiga ubuzima. Mu 2015 muri leta ya Anambra indi kamyo yari yaraturitse, yica abantu 60.

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!