bwiza.com
Amakuru Politiki

Minisitiri w’Intebe yakiriye indahiro z’abashinjacyaha barindwi anabaha impanuro

Minisitiri w’Intege, Dr Ngirente Edouard ubwo yakiraga indahiro z’Abashinjacyaha barindwi, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Nyakanga 2019, yabasabye kudatatira igihango bagiranye n’ubuyobozi bukuru bw’Igihugu kandi bagakora akazi bashinzwe kinyamwuga.

Indahiro Minisitiri w’Intebe yakiriye ni iz’Abashinjacyaha bo ku rwego Rwisumbuye; Abashinjacyaha bo ku rwego rw’Ibanze; bose bakaba baremejwe n’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 03 Mata 2019. Hari kandi n’abarahiye nk’Abashinjacyaha bagengwa n’amasezerano.

Abaha impanuro, Minisitiri w’Intebe yagize ati “Hari indangagaciro z’ingenzi zigomba kuranga umushinjacyaha mwiza ari nawe twifuza, kandi bagenzi banyu musanze mu kazi bazabafasha kukinjiramo neza.Nzi neza ko izo ndangagaciro mwese musanzwe muzizi”.

Indangagaciro yabibukije zigomba kubaranga, harimo Gukora akazi kabo kinyamwuga;  Guhora barangwa n’ubunyangamugayo. Kwirinda ruswa n’ikimenyane n’ibindi bisa nabyo;  Kwirinda itonesha mu kazi n’icyenewabo umunsi ku wundi; Gukorana neza n’izindi nzego;  Gutanga serivisi nziza kandi yihuse; Gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo ribafashe kwihutisha akazi ko gutahura abanyabyaha kandi n’abanyabyaha nabo ubwabo basigaye bifashisha ikoranabuhanga,…

Yavuze ko aba bashinjacyaha bashya bose bazinjira mu kazi kandi bagakorana umurava mu gihe kihuse, ndetse ko na bagenzi babo basanze mu kazi bazabamenyereza ku buryo bwihuse, by’umwihariko akaba abasaba gukomeza kujya bibukiranya umunsi ku wundi indangagaciro ziranga umushinjacyaha mwiza.

Indahiro Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente yakiriye ni iz’abashinjacyaha babiri ku rwego rw’ibanze, babir ku rwisumbuye na batatu bagengwa n’amasezerano.

Abashinjacyaha barindwi barahiriye imbere ya Minisitiri w’Intebe

 

Amafoto: Primature

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!