bwiza.com
Ahabanza » Rusizi: Urujijo ku rupfu rw’umugeni nyuma y’umunsi umwe gusa ashyingiwe
Amakuru

Rusizi: Urujijo ku rupfu rw’umugeni nyuma y’umunsi umwe gusa ashyingiwe

Niyigena Emmanuel na Mukarurema Christine bashyingiranwa mu rusengero rwa ADEPR,umudugudu wa Rusunyu ku wa 29.6.2019

Mu murenge wa Nkanka mu karere ka Rusizi haravugwa urupfu rwa Mukarurema Christine wari ufite imyaka 35 y’amavuko wari umaze umunsi umwe gusa ashyingiranywe mu rusengero rwa ADEPR,umudugudu wa Rusunyu paruwasi ya Rwahi na Niyigena Emmanuel w’imyaka 27,umurambo we ukaba wasanzwe mu kiyaga cya Kivu kuri uyu wa mbere ,kugeza ubu urupfu rwe rukaba rukomeje kubera abaturage n’abayobozi b’imirenge ya Nkanka na Gihudwe baturukamo urujijo rukomeye cyane.

Nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe na bamwe mu baturage b’akagari ka Kangazi mu murenge wa Nkanka uyu muryango mushya wari utuyemo n’ab’akagari ka Gatsiro mu murenge wa Gihundwe ahaturukaga uyu mugeni Mukarurema Christine, barimo na Manirafasha Fiacre wabonye umurambo wa nyakwigendera bwa mbere mu kivu bakaba banakoranaga mu ishyamba rya Pharmakina , ngo nyakwigendera yabuze mu museso wo ku wa gatandatu tariki ya 29 Kamena ari na wo munsi yari yashyingiriweho mu rusengero,ku cyumweru birirwa bamushaka baramubura,kuri uyu wa mbere saa 12h45’ z’amanywa aba ari bwo bawugwaho muri metero 15 uvuye ku nkengero z’ikiyaga cya kivu.

Ifoto y’abageni mbere yo gushyingirwa

Nubwo amakuru abaturage bayavuga kwinshi ,bamwe mu baturanyi ba hafi b’umuryango wa nyakwigendera babwiye Bwiza.com ko ngo yaryamye n’umugabo we nyuma y’uko abari batashye ubukwe bose bamaze gusubira iwabo barimo n’imiryango yombi, mu ma saa kumi n’imwe n’igice z’igitondo agahamagarwa n’umuntu kuri telefoni asohoka ayitaba ariko abwira n’umugabo ko agiye ku bwiherero agenda atyo ntiyagarutse.

Ngo umugabo yabonye atagarutse ajya kumureba hanze araheba, ashakishije hose amubuze atangira kubimenyesha abaturanyi batangira gushakisha kuko bagombaga no kujya gutinyuka iwabo wa nyakwigendera,birayoberana ibyo gutinyuka biba bitakibaye,abayobozi b’umurenge wa Nkanka babimenya mu ma saa tanu z’amanywa barashakisha bwira atabonetse bakomeza gushakisha kugeza umurambo ubonywe mu kivu kuri uyu wa mbere.

Manirafasha ati’’ ubwo twashakiraga hirya no hino,ndi kumwe na muramukazi we umurambo twawubonye muri metero 15 uvuye ku nkengero z’ikivu dusanga ni uwe koko yambaye sharupe mu ijosi nta kindi yambaye , kuko bavugaga ko yagiye akenyeye igitenge yambaye n’iyo sharupe ariko igitenge cyo bishoboke ko cyatwawe n’umuyaga wo mu mazi ntitwakibonye.

Niyigena Emmanuel na Mukarurema Christine bashyingiranwa mu rusengero rwa ADEPR,umudugudu wa Rusunyu ku wa 29.6.2019

Ku byerekeranye n’amagambo akomeje kuvugwa ko hari ababa baramuroze,ibyo bita gushambagiza ngo akaba yaragiye ku kivu asa n’uwataye ubwenge akanirohamo, bamwe bakanibaza niba nta burwayi bundi yaba yari asanganywe, umushumba wa ADEPR,PAruwasi ya Rwahi, Rev.Past Hategekimana Anicet, yabwiye Bwiza.com ko nubwo batagira icyo bemeza ariko uyu mugeni yari amaze amezi 2 asa n’ufatwa n’ibintu byo gutakaza ubwenge bamwe bakabyitiranya n’ igicuri,akanasa n’uwigunga ariko ngo umuryango we wamujyana kwa muganga bakabura indwara,bamwe bakagira ngo ni ibibazo byo gutegura ubukwe,abandi bakavuga ko ari ibyo mu miryango.

Ati’’ amakuru mfite ni uko no ku munsi w’ubukwe,kuko bagiye gushyingirwa n’amaguru yagendaga avuga ngo bahagarare gato aruhuke ubona atameze neza, no ku cyumweru ubwo iwabo bari biteguye ko abageni baza gutinyuka ariko bakabwirwa ko umukobwa wabo yabuze,habaye urusaku rwinshi bashyira mu majiwi se wabo ko ngo ari we wari usanzwe amuteza imyuka mibi imugira gutyo ikaba yaba ari yo yamujyanye ikamuroha mu kivu ariko abadiyakoni babihosha n’uwo washyirwaga mu mawji arahava, ni bwo kuri uyu wa mbere umurambo wabonetse,gusa ntawakwemeza ko ibyo byavugwaga ari byo.’’

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge Nyirazaninka Antoinette yemeje aya makuru aboneraho gusaba abaturage gutuza ibyo kugira uwo bakekera ibindi bakabireka bagategereza ibizava mu iperereza ry’inzego z’umutekano n’ibisubizo byo kwa muganga,anavuga icyakora ko abaturage bose bumiwe kuko ngo ibi ari ubwa mbere babyumva mu murenge wabo.

Nyakwigendera yashyinguwe ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere.

Abaturage b’uyu murenge bavuga ko ibintu nk’ibi ari ubwa mbere babyumva iwabo.

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!