bwiza.com
Utuntu n'utundi

 Umunyamakuru yavuze uko yabangamiwe n’umumotari  w’i Remera wamusuriye

Umunyamakuru wa Radiyo Royal FM ukorana ikiganiro na Jacky yatangaje uburyo  umumotari w’I Remera yamubangamiye ubwo yamusuriraga amutwaye kuwa 1 Nyakanga uyu mwaka.

Uyu munyamakuru  mu gitondo cyo kuri uyu wa 2 Nyakanga uyu mwaka yazindutse akebura abamotari avuga ko hari uwamusuriye ubwo yari amuteze ngo amuvane i Remera amugeze muri gare ya Nyabugogo.

Avuga yari asanze uyu mumotari mu gace k’i Remera kazwiho guteka za capati, supesiyale n’ibindi bijyane n’ibyo kurya.

Yagize ati “ Ejo hashize ku gicamunsi nafashe moto. Ahantu nafatiye moto ni mu bice by’ i Remera, nari ngiye Nyabugogo. Ubwo twari twicaye kuri moto, ndimo niyumvira umuziki, nantangiye kumva impumuro itari nziza. Narabangamiwe kuko nabaye nk’uwabuze umwuka. Narebye hirya ibumoso, ndeba iburyo numva umunuko ni wose, hagati ho byari byakomeye. Nabuze icyo navuga, ntangira kwizunguza, ngezaho ntangira kumubaza niba twagezeyo bitewe n’uko nari merewe nabi.”

Uyu munyamakuru yasabye abamotari kujya bibuka ko umugenzi aba ari inyuma yabo bityo ko kumusurira bibangamye cyane ko aba ari we wumva umunuko wenyine.

Avuga ko bitandukanye ku mugenzi kuko wo aramutse asuze, umunuko utagera ku mumotari kuko we aba ari imbere.

Iyi ngeso yo gusurira abagenzi siyo yonyine abamotari bavugwaho kuko badahwema kwikomwa n’abagenzi babashinja kuzamura ibiciro uko bishakiye mu ijoro, gushaka kureba ubwambure bw’abagenzi b’abagore bifashishije miruwari, ubujura, kutubahiriza amatageko y’umuhanda n’ibindi.

Izindi wakunda

1 Igitekerezo

Frank 02/07/2019 11:26 pm at 11:26 pm

Wari kwiyambaza RIB kubera uko kubangamirwa.

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!