bwiza.com
Amakuru Politiki

Burundi: Umusirikare yarashe umuturage wamwishyuzaga ideni ry’amafaranga 2000

Umuntu umwe yarashwe ahita apfa mu gihe abandi bakomeretse nyuma y’ugukimbirana kwabayeho hagati y’umusirikare n’uyu nyakwigendera warashwe amwishyuza ideni ry’amafaranga y’u Burundi ibihumbi bibiri.

Ubu bwicanyi bwabaye ku wa Mbere tariki ya 1 Nyakanga 2019, ubwo umuturage witwa Nzoyisaba Samuel, utuye mu gace ka Butahana, Komini Mabayi, Intara ya Cibitoke, yajyaga kwishyuza umusirikare ideni ryari rimaze amezi abiri, ry’ibihumbi bibiri.

Sos Medias/Burundi gitangaza ko habayeho uguterana amagambo gukomeye hagati ya Nzoyisaba n’umusirikare utatangajwe amazina, ngo byaje kurangira umusirikare  amishije amasasu kuri uyu muturage wahise apfa, anakomeretsa abandi babiri, ubu barimo kwitabwaho n’abaganga.

Abaturage bo muri aka gace bababajwe bikomeye n’urupfu rwa mugenzi wabo, bakaba basaba ko uyu musirikare wahise atabwa muri yombi, yahanwa by’intangarugero.

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!