bwiza.com
Imyidagaduro

Ibyavugwaga ko ari ubukwe bwa Diamond byabaye ibindi

??????????

Umuhanzi Diaomond yagaragaje ko ibyafashwe nk’ubukwe bwe na Tanasha byavugwaga ko buzaba kuwa 7 Nyakanga 2019 atari byo.

Ibitangazamakuru binyuranye byanditse ko uyu mugabo ashobora kuzakora ubukwe n’umukunzi we muri Nyakanga. Byatewe ahanini n’amagambo yanditse abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram avuga ko iyi tariki itazava mu mitwe ya benshi.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram, Diamond yagaragaje ko icyatumye iyi tariki avuga ko hazaba ibidasanzwe ari uko hari isabukuru y’amavuko y’umukunzi we Tanasha.

Igituma biba ibidasanzwe nk’uko uyu mugabo abivuga ni ukuba izahurirana n’iya nyina umubyara, Sanura Kasimu uzwi nka Mama Dangote.

Yagize ati “  Sinigeze ntekereza ko umunsi umwe, umugore w’ubuzima bwanjye yahuza na mama nkunda umunsi w’amavuko. Tariki ya 7 y’ukwezi kwa Karindwi ni umunsi w’ingenzi. Ubu ni umunsi ukomeye mu buzima bwanjye. Nzakora uko nshoboye kose mbereke ko mbakunda kuri uyu munsi bijyanye n’ubushobozi bwanjye,”

Yakomeje agira ati “ Mu by’ukuri si mfite icyo kuvuga,  gusa dusabe Imana ishobora byose iduhe kuzageza uriya munsi ku cyumweru tariki ya 7.”

Ibi bivuze ko iby’ubukwe bwa Diamond na Tanasha ari ugukomeza kubitega amaso.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!