bwiza.com
Amakuru Politiki

Kizito Mihigo yakebuye abagabo bakibwira ko guteka ari iby’abagore n’ababoyi

Mu gihe mu Rwanda hizihizwa imyaka 25 ishize rwibohoye, umuhanzi Kizito Mihigo uririmba indirimbo zisingiza Imana ndetse n’izimakaza ubumwe n’ubwiyunge, avuga ko n’abagabo bagifite imyumvire y’uko hateka umugore cyangwa uwo yise umuboyi, ngo bakwiye kwibohora.

Mihigo yabitangaje abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Nyakanga 2019, aho agaragara ari mu gikoni arimo gushyira umuntu mu biryo, akanatanga izi mpanuro zikebura abagabo.

Yagize ati “Abagabo bagitekereza ko guteka ari umurimo w’abagore cyangwa uw’ababoyi, bakwiye Kwibohora iyo myumvire, bakumva ko guteka ari ibya twese, nk’uko kurya ari ibya twese.  Urugamba rwo Kwibohora, turukore no mu myumvire “.

Yakomeje agenera ubutumwa n’urubyiruko, aho agira ati “Ubwo twizihiza imyaka 25 u Rwanda rumaze rubohowe ndibutsa urubyiruko rwo mashuri ruzajya mu biruhuko mu mpera z’uku kwezi ko twiyemeje no kwibohora ibiyobyabwenge n’indi myitwarire mibi. Abifuza kwidagadura mu biruhuko nabateguriye amasomo ya Muzika.  Ati “Kwibohora tubikomeze mu myumvire no mu mibereho”.

 

Izindi wakunda

4 Ibitekerezo

gaga 03/07/2019 2:55 pm at 2:55 pm

ngo arigushyira iki mubiryo?

Subiza
Ruhina Sabiti 03/07/2019 8:20 pm at 8:20 pm

Kosora kunyandiko yawe : (Kizito Mihigo yakebuye Abagabo):

Kizito Mihigo ntiyashyiraga umuntu mubiryo ahubwo yashyiraga umunyu mu biryo..

Subiza
Innocent 04/07/2019 5:30 pm at 5:30 pm

Adatetse se yabigenza ate? Namenye ko nta mugore agira ahubwo akebure abasore nkawe badashaka kurongora ko bazahira mu gikoni!

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!