bwiza.com
Amakuru Utuntu n'utundi

Nasambanijwe Gatatu na data ambwira ko arimo kumpima ubusugi- Ubuhamya

Yitwa Diane, ubwo yari afite imyaka 14 y’amavuko, se umubyara yaramusambanyije amubwira ko arimo kumupima ubusugi, yaratwise arabyara, se aza gufungwa imyaka 10 nyuma yo guhamya n’iki cyaha.

Ati: “Nitwa Diane, navutse tariki ya 17 Nyakanga 1997, i Missirah (Senegal), ndi umukobwa wa Mouhamadou Diarrisso na Fatou Diaby. Nabanje kurererwa kwa Nyogokuru, naje gutwita inda ya data umbyara ndabyara ndanamuhekera”.

Akomeza avuga uburyo yamusambanyije, ati: “rimwe papa yarankorakoye ku gitsina, ambwira ko arimo gusuzuma ubusugi bwa njye, ku munsi wakurikiyeho yaraje abanza gukupa amatara, kuryama birananira, ntungurwa no kumva umuntu andyamye ku mugongo.

Naratunguwe mubaza uwo ari we ntiyansubiza nza kumenya ko ari papa, urugi rw’icyumba cyanjye rwari rukinze, abanza kuntera ubwoba ambwira ko ninsakuza aranyica, yankoresheje imibonano mpuzabitsina inshuro 3 iya kane naramwangiye.

Ubwo yansambanyaga yabikoze yabanje gucunga ko mama yasinziriye, naratwise mama aza kubona ibimenyetso anamenya ukuri, byagejejwe mu butabera papa akatirwa igifungo cy’imyaka 10″. Ubuhamya bwe yabutangiye mu rukiko nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Africatimes dukesha iyi nkuru.

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!