bwiza.com
Ahabanza » Boeing yemereye ubufasha imiryango y’abaguye mu mpanuka z’indege zayo
Amakuru mashya

Boeing yemereye ubufasha imiryango y’abaguye mu mpanuka z’indege zayo

Kompanyi y’indege ya Boeing yemereye ubufasha imiryango y’abaguye mu mpanuka z’indege zayo zabereye muri Ethiopia no muri Indonesia.

Yavuze ko aya mafaranga azashyikirizwa imiryango idaharanira inyungu  ari na yo izayashyikiriza imiryango y’abaguye mu mpanuka 346. Azakoreshwa mu burezi harimo amafaranga azajya yishyurwa ku ishuri n’andi azakenerwa kugira ngo imyigire igende neza. Izayahabwa kandi kugira ngo iyifashishe no mu mibereho.

Aya mafaranga angana na miliyoni 100 z’amadorali y’Amerika ntabwo azishyurirwa rimwe. Azagenda atangwa mu byiciro bitandukanye kandi mu gihe kirenze umwaka.

Icyakoze imiryango myinshi ntiyishimiye aya mafaranga kuko ngo adashobora kuguranwa ubuzima bw’abaguye muri izi mpanuka. Baracyababajwe cyane no kuba batarabonye uburyo bashyingura mu cyubahiro ababo batakaje ubuzima. Ibi bitangazwa na Bob Clifford, umunyamategeko uhagarariye imiryango myinshi yaburiye abayo mu mpanuka yo muri Ethiopia.
Lion Air Flight 610 yakoreye impanuka mu nyanja ya Java muri Indonesia ku wa Ukwakira 2018 ubwo yavaga muri Jakarta yerekeza muri Pangakal Pinang. Yaguyemo abantu 189 bose barimo. Iya Ethiopian Airlines yabaye ku wa 10 Werurwe 2019 ubwo yavaga mu murwa mukuru, Addis Ababa yerekeza i Nairobi muri Kenya. Abantu bose uko 157 baguyemo.
Izi ndege zombi zari mu bwoko bwa Boeing 737 Max 8. Iperereza ryakozwe ryagaragaje ko zifite ikibazo, zihagarikwa kongera gutwara kuva ku munsi impanuka ya Ethiopia yabereyeho.

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!