bwiza.com
Ahabanza » Frank Lampard yagizwe umutoza mushya wa Chelsea
Imikino

Frank Lampard yagizwe umutoza mushya wa Chelsea

 

Ikipe ya Chelsea FC yatangaje ko yagize uwahoze ari umukinnyi wayo Frank Lampard umutoza wayo mukuru mu gihe cy’imyaka itatu iri imbere.

Frank Lampard w’imyaka 41, yabaye umukinnyi wa Chelsea mu gihe cy’imyaka 13. Yahawe akazi ko gutoza Chelsea nyuma y’uko yari umutoza wa Derby County yo mu cyiciro cya kabiri aho yayifashije kugera ku mukino wa nyuma gusa yaje gutsindwa na Aston Villa abura amahirwe yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere.

Mu itangazo ikipe ya Chelsea yashyize ahagaragara, rigira riti’’Frank afite ubumenyi budasanzwe kuri iyi kipe. Mu mwaka w’imikino ushize yerekanye ko ari umwe mu batoza bakiri bato bafite impano idasanzwe muri uyu mukino’’

‘’Nyuma y’imyaka 13 adukinira , aho yabaye rutahizamu wacu w’ibihe byose, twemera ko aricyo gihe cyiza cyo kumugarura kandi nawe arabyishimiye. Tuzakora ibishoboka byose tumufashe kugera ku nsinzi’’

Frank Lampard yasinye gutoza Chelsea imyaka itatu. Nyuma yo gushyira umukono ku masezerano yagize at’’Ndi hano kugira ngo nkore cyane, mfashe ikipe gutsinda. Si njye uzarota ntangiye’’

Yakomeje agira ati’’Mfite ibyishimo bidasanzwe byo kuba ngarutse mu ikipe nk’umutoza mukuru. Buri wese azi urukundo nkunda iyi kipe ndetse n’ibihe twagiranye’’

Daily mail dukesha iyi nkuru, itangaza ko Lampard  yagizwe umutoza wa Chelsea asimbuye umutaliyani Maurizio Sarri wayivuyemo akerekeza mu ikipe ya Juventus mu kwezi gushize. Maurizio Sarri yatoje Chelsea umwaka gusa.

Yayifashije kwegukana igikombe cya Europa League ndetse no kuza mu makipe ane ya mbere muri shampiyona.

Frank Lampard yakiniye Chelsea imikino 648 ayifasha kwegukana ibikombe 11. Agiye gutera ikirenge cy’abandi batoza babaye abakinnyi b’ibihangage batoje amakipe bakiniye bagakoramo amateka. Muri abo batoza barimo Pep Guardiola, Zinedine Zidane, Antonio Conte,Inzaghi n’abandi.

Nkurunziza Viateur @Bwiza.com

Izindi wakunda

Bwiza.com