bwiza.com
Amakuru Politiki

Kirehe: Bari mu byishimo byo kwizihiza #Kwibohora25 bafite umuriro w’amashanyarazi

Abatuye mu Karere ka Kirehe, barishimira kuba bizihije imyaka 25, u Rwanda rumaze rwibohoye bafite umuriro w’amashanyarazi, mu gihe mbere ngo batanawurotaga mu nzozi zabo.

Bavuga ko nta muriro w’amashanyarazi bagiraga, nyamara mu tundi duce tugize Intara y’Iburasirazuba barawukoreshaga na mbere ya jenoside yakorewe Abatutsi 1994, ubu bakaba bishimira ko bizihije iyi sabukuru y’imyaka 25 batakiba mu kizima.

Mujawamariya Devotha utuye mu Murenge wa Kirehe, asanga abanyakirehe bakwiye kwishimira kwibohora kurusha abandi banyarwanda.

Aragira ati “Nkurikije uko duhagaze muri aka Karere kacu, nitwe dukwiye gushimira Leta yacu kurusha abandi kuko twavuye ahantu hagoye, nta mashanyarazi twabonaga bitewe n’uko twatangiye kuyacana mu mwaka wa 2010, twebwe abanyakirehe ntitwashoboraga kureba televiziyo ndetse ibikoreshwa amashanyarazi byose kubitunga twabonaga ari ugukabya inzozi bitewe n’uko twabonaga umuriro tugiye i Kigali cyangwa Kibungo na Rwamagana, ariko uyu munsi turishimira ko twavuye mu icuraburindi”.

Nsengiyumva Jean de Dieu utuye mu Murenge wa Kigina,  nawe yemeza ko mu Karere ka Kirehe, bakwiye kwishimira kwibohora umwijima watumaga badakora igihe gihagije .

Aragira ati “Twebwe dukwiye kwishimira Leta yatwibutse tukizihiza kwibohora  ducana amashanyarazi kandi kwishima ntibihagije, tugomba kugaragaza ishema duterwa no kuba twarahawe ibikorwa by’iterambere, nkaba nsaba abaturage bagenzi banjye gukomeza gushyigikira ubuyobozi bwacu budutekerezaho bukaduha ibikorwa byiza”.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Muzungu Gerard yemeza ko kugeza mu mwaka wa 2009 nta mashanyarazi yabarizwaga mu Karere ka Kirehe. Ati “Ubu mu karere ka Kirehe tugeze ku gipimo twishimira kuko mu mwaka wa 2009 nta mashanyarazi yabarizwaga muri aka karere ariko ubu tugeze kuri 45%  tuvuye kuri 0% twariho muri 2009, amashanyarazi abaturage basabye Perezida wa Repuburika twayabonye kuva mu mwaka wa 2010”.

Avuga ko bateganya no gukomeza  ukazagera no mu tugari utarageramo ku bw’ubufatanye n’abaturage. Ati “Ibikorerwaremezo tuzakomeza kubyubaka kuko hari n’amazi twateganyije ko hazakorwa indi miyoboro”.

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!