bwiza.com
Amakuru mashya Imyidagaduro

Nakoraga ibitaramo birenze 8 mu ijoro kugira ngo ngire inzu-Sheebah(amafoto)

Umuhanzikazi w’Umugande, Sheebah Karungi yishimanye n’inshuti ze mu birori byo gutaha umuturirwa yujuje nyuma y’igihe kinini ari mu bukode.

Sheebah udakunze guhisha amateka ye y’ubuzima bugoye yakomoje ku kuntu yamaze igihe kinini ari mu bukode bw’icumba kimwe (chambrette) muri Kawempe.

” Buri wese azi ko ndi umunyamwete. Nakoraga ibitaramo birenze umunani buri joro kugira ngo inzozi zange zo kugira inzu nziza zibe impamo.” Sheebah.

We n’inshuti ze basangiriye hamwe amafunguro, banyoye, bakomereza ibirori byabo mu muziki. Yaboneyeho gushimira abamubaye inyuma kugeza ubwo iyi nzu yuzuriye, harimo inshuti ze n’umujyanama we mu bikorwa by’umuziki, Jeff Kiwa.

Sheebah yanze kwihererana aya makuru, ayasangiza n’abamukurikira ku rubuga rwa Instagram. Amashusho agaragaza uko ibirirori byagenze n’imiterere y’inzu ye. Yashyizeho ubutumwa bugira buti: ” Ngeze ku nsinzi mu buryo bwiza. Iyo Imana yemeye nta we uhakana. Ubu ndi mu buzima bwiza.”

Uyu muhanzikazi wishimira umuziki ahamya ko ari wo wonyine wamubakiye inzu. Ashimira abafana be bose.

” Iyi nzu yose yavuye mu muziki gusa; nta handi. Ndashimira abafana bange byimazeyo.” Sheebah.

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!