bwiza.com
Imyidagaduro

Diamond yatangaje impamvu hari abazasohorwa mu  cyiswe ubukwe bwe

Umuhanzi Diamond Platnumz atangaza ko hari abantu bashobora kuzakumirwa ntibunjire mu byari byatangajwe ko ari ubukwe bwe na Tanasha Donna.

Diamond yamenyesheje rubanda ko ibi birori ari iby’isabukuru y’umukunzi we, Tanasha yahuriranye n’iya mama we, Kasimu Sandra bakunda kwita Mama Dangote.

Kuri ubu uyu muhanzi yamaze gutangaza ko abantu bazambara amabara atavuze bazakumirwa muri ibi birori ku bw’impamvu z’amafoto.

Yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram ati “ Gatsby [izina ry’umunsi mukuru] y’agatangaza. Ikwiriye kuba ari iyo ku rwego rwo hejuru kandi yiyubashye cyane. Mama n’umukunzi wanjye bazaba bavutse. Imyenda y’uwo munsi w’ingenzi ni umukara, zahabu n’umweru. Umuntu uzaza yambaye imyenda y’irindi bara, ntazemererwa kwinjira. Hari iigice twahariye kwifotoza mu rwego rwo kugaragaza uko yari yaberewe. umukara, zahabu n’umweru ni yo mabara yacu kuri uwo munsi.”

Yakomeje agira ati “ Ndakwinginze, ntukambare irindi bara kuko utazemererwa kwinjira.”

Uyu mugabo atangaje ibi nyuma y’aho atangarije ko kwinjira muri ibi birori nanone bisaba kwishyura amafaranga 78,000.

Ibi birori biteganyijwe kuwa 7 Nyakanga uyu mwaka ahitwa Mliimani mu Mujyi wa Dar Es Salaam.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!