bwiza.com
Amakuru mashya Politiki

Gushinja Ubufaransa uruhare muri jenoside ni ukubusebya-Jacques Lanxade

Captain Amiral Jacques  Lanxade wahoze ari umugaba w’ingabo z’Ubufaransa kuva mu 1991 kugeza mu 1995 yavuze ko gushinja iki gihugu uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari ukugisebya.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa BBC, uyu musaza ufite imyaka 84 y’amavuko yabajijwe ibyabaye mu Bisesero avuga ko ari ibinyoma kuvuga ko ingabo yayoboraga zatereranye abahicirwaga.

Ngo ababazwa n’uko abayobozi bakuru b’igihugu baterura kuri iki kibazo.

” Mbabazwa n’uko ubuyobozi bukuru bw’igihugu uko bwagiye busimburana buterura ngo buvaneho uruhare rwose ku ngabo z’Ubufaransa.” Amiral Jacques.

Nk’uko BBC ikomeza ibitangaza, Amiral Jacques avuga ko abanyapolitiki ari bo bakwiye gusubiza iki kibazo kuko abasirikare bashyira mu bikorwa amabwiriza bahawe na guverinoma.

Amiral Jacques ntiyemera ibyanditswe na Guillaume Ancel wavuze ko Ubufaransa bwahaga intwaro abakoraga jenoside mbere, mu gihe na nyuma yayo. Ancel na we yari mu basirikare b’Ubufaransa bari muri ‘Operation Turqoise’ byavuzwe ko yari igamije guhagarika ubu bwicanyi ariko urundi ruhande rukavuga ko ingabo z’Abafaransa zari zije kurwanya Inkotanyi, zigasubiza ubutegetsi leta yakoraga jenoside. Ibi kandi byemezwa na Captain Guillaume wavuze ko yavuye mu Bufaransa, aje muri iyi ‘operation yahawe amabwiriza yo gutegura igitero cyari kigamije gufata Kigali, bagasubiza ubutegetsi guverinoma yitwaga ‘iy’Abatabazi’.

Jacques ati: ” Byose ni ibinyoma. Ubufaransa bwatanze intwaro mu gihe cya Habyarimana kuko icyo gihe bwafashaga ingabo z’u Rwanda”. Avuga ko nyuma ya Habyarimana igihugu cye kitongeye gutanga intwaro. Yongeraho ko nta mbunda zakoreshejwe mu gihe cya jenoside.

Jacques avuga ko byaba byiza harebwe mu bubiko bw’inyandiko bw’Abanyamerika, Ababiligi n’Abongereza ngo kuko ari bwo babona ko Ubufaransa bwagerageje guhagarika jenoside.

Captain Jacques avuze ibi ngibi nyuma y’icyemezo cya Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron gishyiraho akanama k’abanyamategeko kiga ku nyandiko zose zivuga ku ruhare rw’Ubufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

 

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!