bwiza.com
Ahabanza » Loni iremeza ko abimukira baherutse kwicirwa muri Libiya bagera kuri 55
Amakuru Politiki

Loni iremeza ko abimukira baherutse kwicirwa muri Libiya bagera kuri 55

Kuri uyu wa Kane, itariki 04 Nyakanga, Umuryango w’Abibumbye watangaje imibare mishya y’abimukira biciwe mu nkambi bafungirwamo muri Libiya, wemeza ko hishwe 55, abandi barenga 130 bagakomereka. Abakozi ba Loni bari mu iperereza baracyashakisha kandi indi mirambo mu matongo y’amazu indege yarashe. Imibare ya mbere yavugaga ko hapfuye abasaga 40 gato.

Ibihugu bakomokamo ntibiratangazwa, ariko abenshi muri bo ni abo muri Afrika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara. Umuryango w’Abibumbye uvuga ko ubu bwicanyi bushobora kwitwa “ibyaha by’intambara.”

Inkambi y’abimukira iherereye ahitwa Tajoura, mu nkengero z’umurwa mukuru wa Libiya Tripoli, yarashwe n’indege itagira umudereva, drone, mu ijoro ryo kuwa Kabiri ushize. Ni igitero Leta ya Tripoli ivuga ko cyagabwe n’inyeshyamba za General Khalifa Haftar ziyise “ingabo z’igihugu.” Ariko umuvugizi wazo yabihakanye, avuga ko “batibasira abasivili.”

Umuryango w’Abibumbye uremeza kandi ko ufite amakuru afatika yemeza ko abasirikare ba leta ya Libiya barashe kuri bamwe mu bimukira birukaga bahunga nyuma y’igitero cy’indege. Guverinoma ya Libiya ntacyo iravuga kuri ibi birego bya Loni.

Iyi nkuru dukesha Ijwi rya Amerika ikaba isoza ivuga ko abimukira bagera kuri 500 n’ubu bagifungiye i Tajoura, imwe mu nkambi zifungirwamo abimukira muri Libiya.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com