bwiza.com
Amakuru mashya Politiki

Natekereje ko Kenyatta aje kunsaba imbabazi-Magufuli

Kuri iyi tariki ya 5 Nyakanga, Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta yagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Tanzania. Yahuriye na John Pombe Magufuli ku kibuga cy’indege cya Chato mu ntara ya Geita.

Kenyatta yagize uru ruzinduko rutari urw’akazi mu rwego rwo gusura Magufuli uri mu kiruhuko mu rugo rwe ruri muri iyi ntara nk’inshuti ye n’inshuti y’igihugu cye.

Magufuli yavuze ko ubwo Kenyatta yamuhamagaraga, amubwira ko amusura, yatekereje ko araza kumusaba imbabazi kubera ko ikipe y’igihugu cye y’umupira w’amaguru yatsinze Tanzania ibitego 3-2.

Magufuli yabivuze atebya.

” Perezida Kenyatta yarampamagaye, ambwira ko duhurira ku kibuga cya Chato. Yambwiye ko ashaka kunsuhuza na mama. Natekereje ko aje kunsaba imbabazi nyuma yo kudutsinda ibitego 3-2. Twumvikanye ko tuzanganya ibitego 2-2. Twagejeje kuri 2 turituriza ariko bo bararenga batsinda n’icya gatatu.”

Nyuma yo gutebya yashimiye umubano mwiza ibi bihugu bifitanye.

” Abanyatanzaniya n’Abanyakenya ni inshuti. Ntabwo ntekereza ko hari intara yacu itarimo Abanyakenya. Harimo abafite inzu nini, hari n’Abanyatanzaniya bubatse muri Kenya.” Magufuli.

Tanzaniya na Kenya ni ibihugu bihana imbibi. Abaturage b’ibi bihugu bahuriye ku rurimi rumwe rw’Igiswahili rutuma biyumvamo cyane isano hagati yabo. Biri mu bihugu 6 bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), byombi bigakora ku nyanja y’Ubuhinde. Umukino Kenya yatsinzemo Tanzania 3-2 wabaye ku wa 27 Kamena 2019 mu irushanwa ry’Afurika ry’Ibihugu (AFCON cyangwa CAN 2019).

 

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!