bwiza.com
Ahabanza » Rusizi: Hatashywe ibiro bya ba ‘Mudugudu’ basabwa guca ukubiri no gukemurira ibibazo by’abaturage mu tubari
Amakuru Politiki

Rusizi: Hatashywe ibiro bya ba ‘Mudugudu’ basabwa guca ukubiri no gukemurira ibibazo by’abaturage mu tubari

Umurenge wa Nkungu ni wo ubimburiye indi yose y’Akarere ka Rusizi  mu kugira inyubako z’ ibiro by’abakuru b’imidugudu muri buri kagari mu tugari twose 4 tuwugize,aho  ba mudugudu bo mu kagari bazajya  bakorera mu nyubako imwe yahatashywe, abaturage bakaba bishimiye ko baruhutse gusiragira inyuma y’aba bakuru b’imidugudu mu ngo zabo no mu tubari.

Uyu murenge uzwi ho kuba ari wo watangije mituweli y’inka bigahesha ishema igihugu cyose mu ruhando mpuzamahanga ni na wo ubimburiye indi mu kubakira abakuru b’imidugudu ibiro bazajya bakoreramo, aho buri mukuru w’umudugudu azajya agira umunsi wo gukemura ibibazo by’abaturage be bamusanze mu biro bye aho kumuzinduka mu gitondo iwe, kumusanga  mu kabari cyangwa ahandi hatagenewe gukemurirwa ibibazo by’abaturage, aba bayobozi na bo bakaba bishimiye ko bagiye kugira umwanya wo kwikorera ibindi,dore ko ubusanzwe  aka kazi batagahemberwa,bamwe ngo kakaba kabatwaraga umwanya wose w’icyumweru ntibabone uburyo bahahira ingo zabo.

Ngo bikemuye kandi bimwe mu bibazo byagaragaraga mu ikemura by’ibibazo bimwe na bimwe,nk’amakimbirane yo mu miryango aho nk’umusaza yatinyaga kuvuga ikibazo afitanye n’umugore we imbere y’abakwe n’abakazana mu ruhame ugasanga birakemurwa bicibwa hejuru bikazakurura izindi ngorane nyuma,ruswa yashoboraga guhabwa aba ba ‘mudugudu’ mu kabari yitwa ngo ni ugusangira agacupa abwirwa ikibazo, inyandiko nyinshi cyangwa raporo zaburaga kubera kutagira aho zibikwa kandi zizakenerwa igihe kirekire, byose bikaba ngo byagiye ku murongo.

Ikindi ngo ni uko  kuri buri biro hari akarima k’igikoni k’icyitegererezo n’igikoni cy’umudugudu aho abaturage bose bagize umudugudu bazajya bahurira bakigishwa gutegura indyo  yuzuye aho kubikorera mu rugo rw’umuturage  bamwe bavugaga ko ari ukuvogera ubusugire bw’ingo byakorerwagamo, ngo hehe n’ibibazo by’igwingira n’imirire mibi mu bana bari munsi y’imyaka 5.

Umwe mu baturage yabwiye Bwiza.com ati’’ dushimishijwe n’uko dutashye ibi biro twiyubakiye ku mbaraga zacu,na yo ni imwe mu mbuto zo kwibohora kuko kumva ko mudugudu afite ibiro  nk’ibi mu cyaro nk’iki nta wabitekerezaga. Bidukemuriye byinshi birimo  gusanga mudugudu mu kabari akagukuramo inzoga ngo aragukemurira ibibazo, kugera iwe ugasanga  akiryamiye cyangwa yagiye mu yindi mirimo ugasiragira,n’ibindi,ariko ubu  tuzajya tumenya umunsi tumusangiraho mu biro adukemurira ibibazo,n’ibikemurwa mu ibanga byajyaga byumvwa n’abo mu rugo rwe cyangwa mu kabari bikemurwe neza.’’

Nyiramisago Virginie,umukuru w’umudugudu wa Kabuga mu kagari ka  Kiziguro,ati’’ natwe abakuru b’imidugudu turishimye cyane kuko  ntawe uzongera kutuzinduka mu gitondo cyangwa ngo birirwe batwirukaho dushakira abana imibereho ngo batuzaniye ibibazo bidafite igihe nyacyo bikemurirwaho. Bampaye umunsi nzajya njya mu biro bakansangamo nkabakemurira  ibibazo cyangwa izindi serivisi bakeneye, baduhaye n’utubati tuzajya dushyiramo inyandiko zatakaraga kandi zikenewe n’ubuyobozi bwo hejuru,iyi akaba ari intambwe ikomeye mu miyoborere myiza duteye iwacu.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge, Sindayiheba Aphrodis avuga ko hubatswe inyubako 4,imwe muri buri kagari ku gitekerezo cy’abaturage, ari bo banaziyubakiye  mu miganda n’ubundi buryo  bashoboye, zose hamwe ngo zuzuye zitwaye amanyarwanda  31.754.800, buri yose irimo ibyumba 3 birimo bibiri by’ibiro n’icy’inama, bikazakemura ibibazo byinshi cyane byaterwaga n’uku gukorera mu kirere kwa ba ‘mudugudu’,birimo n’izo nzoga zatangirwaga mu tubari.

Umuyobozi w’aka karere Kayumba Ephrem wafunguye izi nyubako ku mugaragaro,akanafasha mu gutera imboga mu turima tw’igikoni duhari nyuma y’umuganda n’abaturage, yabasabye guca ukubiri no kongera gukemurira ibibazo mu tubari,bagakoresha ibi biro bakanabibungabunga kugira ngo bitange umusaruro byubakiwe.

Ku kibazo cyo kuba badakoresha ikoranabuhanga n’imihanda ibigeraho idashobotse cyane cyane mu bihe by’imvura,yabasezeranije ko bigiye kwigwaho na byo bikazakemuka,anasaba n’indi mirenge kugera ikirenge mu cy’uyu abakuru b’imidugudu bose bakagira ibiro bakoreramo.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!