bwiza.com
Utuntu n'utundi

Uganda: Umugore yakase igitsina cy’umugabo we amuziza kudatera akabariro

Umugabo witwa Moses Okot ukomoka mu karere ka Apac mu gihugu cya Uganda yakaswe igitsina n’umugore we amuziza kuba yanze ko batera akabariro.

Nk’uko tubikesha Daily Monitor , uyu mugore witwa Beatrice Acen w’imyaka 35 y’amavuko yatashye yasinze ku wa 30 Kamena 2019 akata igitsina cy’umugabo we amushinja ko yanze ko bakora imibonano mpuzabitsina hakaba hashize ukwezi kose.

Moses Okot yagize ati’’ Nageze mu rugo mvuye guhiga nka saa moya za nijoro, umugore wanjye ntabwo yari mu rugo. Umukobwa wanjye yampaye ibiryo ndangije njya kuryama. Umugore wange yaje saa kumi arakomanga ndamukingurira’’

‘’Muri icyo gihe narindi mu bitotsi. Hashize akanya numva ububabare ku myanya yange y’ibanga ndetse n’amaraso atangira kuva. Umugore wanjye we yari mu nguni afite icyuma yasinze’’

Uyu mugabo w’ imyaka 46 y’amavuko, avuga ko umugore we yari yasinze bitavugwa. Akomeza avuga ko hari igihe gito bashwanye umugabo afata umwanzuro wo kubana badatera akabariro agira ngo umugore we ahinduke kuko igihe cyose yabaga yasinze yamusabaga ko batera akabariro ubudatuza nka byanga.

Bivugwa ko Moses Okot n’umugore we bari bamaze imyaka 10 babana nk’umugore n’umugabo ndetse bari bafitanye abana batanu.

Umuyobozi w’umudugudu wa Amin B bwana Anthony Ogwal yatangaje ko uyu muryango atari incuro ya mbere uyu muryango ugiranye amakimbirane.

Yagize ati’’Si incuro ya mbere Acen ababaje umugabo we . Mu mwaka ushize yamuvunnye igufa ubwo barwanaga umugabo arahunga . Icyo gihe ikibazo nagikemuriye mu biro byange barasubirana. Iyi ni inshuro ya kabiri bagiranye ibibazo’’

Kugeza ubu, uyu mugabo Okot yagejeje ikirego cye muri polisi ndetse akaba yahise ajyanwa ku bitaro kugira ngo akomeze akurikiranywe n’abaganga mu gihe umugore we yahise ahunga nyuma y’iki kibazo.

Nkurunziza Viateur @BWIZA.COM

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!