bwiza.com
Featured Politiki

Gutanga serivisi hashingiwe ku byiciro by’ubudehe bishobora kwimakaza akarengane, TIR

Mu gihe ibyiciro by’ubudehe bigana mu ivigururwa, yaba inzego za Leta, imiryango itari iya Leta n’abandi bafatanyabikorwa; nta ruhande na rumwe rugaragaza aho amabwiriza yo gushingira ku byiciro by’ubudehe hatangwa serivisi yavuye. Mu kiganiro kivuga kuri iyi ngingo cyabereye ku Radio na TV Isango, umuyobozi nshingwabikorwa wa Transparency International ishami ry’u Rwanda asanga birimo akarengane, na cyane ko muri ibi byiciro birangira habayemo n’amakosa atarakosorwa.

Ni mu kiganiro cyahuje umukozi wa MINALOC Sheikh Bahame Hassan, umuyobozi muri LODA Gatsinzi Justin, umuyobozi nshingwabikorwa wa TIR Mupiganyi Appolinaire (uri ku ifoto) n’abandi bafatanyabikorwa. Abaturage nabo bakigizemo uruhare bahamagara bakanohereza ubutumwa bugufi.

Mupiganyi ati, “ibyiciro by’ubudehe ntibyagombye gushingirwaho n’abatanga serivisi zinyuranye, abaterankunga, amashuri n’ibindi kuko byimakaza akarengane”.

Sheikh Bahame ati, “buruse nitangwe hashingiwe ku manota aho gushingira ku byiciro by’ubudehe; Mituweli ishingire ku bushobozi bw’umuturage”.

Gatsinzi ati, -mu kiganiro cyabanje- “ ntituzi aho ONG zakuye amabwiriza yo kugendera ku byiciro by’ubudehe zireba abo zifasha, ariko nazo kubera ko zitabasha gufasha bose, zibigenderaho ngo zirebe abagenerwabikorwa bakeneye inkunga”.

Habumugisha Vincent, umuturage wa Nyamasheke ati, “ntibikwiye ko icyiciro cy’ubudehe gishingirwaho mu gutanga serivisi runaka nka buruse cyangwa  ibindi, hakwiye gushingirwa ku zindi mpamvu zizwi. Guhabwa ifashanyo iyo ariyo yose ntibikwiye gushingira ku byiciro by’ubudehe”

Ibi byiciro by’ubudehe birimo bivugururwa byavuzweho byinshi, bimwe by’ukuri ndetse n’ibihuha, nta wabura kuvuga ko byateje abantu ‘gucika ururondogoro’.

Hari benshi babifashe nk’ihame, hari ababyuririyeho barenganya abaturage, habayemo amakosa menshi atarigeze akosorwa, abayobozi b’inzego z’ibanze babihuje n’imihigo; ndetse n’ababyitiriye ibyo bidahuye.

Zimwe muri serivisi zashyizwe mu majwi

Kubona buruse yo kwiga kaminuza

Kubona mituweli

Kubona uruhusa two kujya mu mahanga

Kwishyura amazi, umuriro n’ibishingwe

Gukwa no kubona umugeni

Kugaburirwa ku ishuri

Guterwa inkunga n’abagiraneza

Gutanga amagarama y’urubanza

Kunganirwa mu mategeko

Guhabwa ubufasha mu by’amategeko

Guhabwa inguzanyo ya Banki

Kubona icyangombwa cyo mu myubakire

Guhabwa inyunganira mirire ku bana n’abagore batwite

Serivise z’irangamimerere

Gupiganira amasoko ya Leta

Gukorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga

Kubona uruhushya rwo gucuruza (patente)

Kwandikisha company no gutangira ibikorwa by’ubucuruzi

Kwimurwa mu manegeka

Kwishyura cyangwa gushumbusha abahuye n’ibiza

N’ibindi

Bimwe byarakozwe, ibindi byaravuzwe, ibindi biri mu bitekerezo. Ari ibiri ukuri cyangwa ibinyoma, nta rwego ruremeza ko rwatanze amabwiriza yo gukoresha amakuru y’ibyiciro by’ubudehe gutyo.  Benshi babirenganiyemo, abandi babirenganirizamo, ariko nta rwego rwifuza ko byahora bitya.

Mu karere ka Burera, hari aho bagendeye ku byiciro by’ubudehe batabara abahuye n’ibiza byashenye amazu bikanatwara imyaka. Nyamara muri iki gikorwa, uri mu cyiciro cya gatatu ntacyo yahabwaga.

Mu karere ka Musanze, hari aho imiryango itari iya Leta yakuye abana yafashaga ku rutonde ngo kuko bashyizwe mu cyiciro cya gatatu.

Mu karere ka Nyamagabe, abana babujijwe igaburo rya saasita nk’abandi ngo kuko bari mu cyiciro cya gatatu. Mu mudugudu wa Kabeza, akagari ka Remera mu murenge wa Gasaka, hagaragaye umwana watakaga kwimwa buruse, avuga ko ababyeyi bashyizwe mu cyiciro cya gatatu ku makosa.

Mu karere ka Nyarugenge, Kampani ikora isuku “Inzira nziza” imaze iminsi isinyisha amasezerano abaturage igendeye ku byiciro by’ubudehe; aho uwo mu cyiciro cya gatatu azajya yishyira ibishingwe ku mafaranga 3750 ku kwezi; uwo mu cya kabiri agatanga bibiri.

Mu karere ka Bugesera, abana bavuka ku babyeyi batari mu cyiciro cya mbere ntibahabwa inyunganira mirire ya Shisha Kibondo. Mu murenge wa Mwogo, Nyirambarushimana Claudine wo mu kagari ka Kagasa ari mu cyiciro cya kabiri, afite abana 6 kandi umugabo yaramutaye. Afite umwana wagize imyaka ibiri ataragenda, nyamara hari inyunganizi atahawe kubera icyo cyiciro.

Ni kimwe na mugenzi we Uwurukundo Angelique uri mu cyiciro cya gatatu, kandi we n’umugabo we batunzwe no gupagasa, ku mafaranga 1000 ku munsi iyo babonye aho bapagasa. Uyu nawe ajya gufatira umwana inyunganizi bakamuha ijyanye n’icyiciro cya gatatu, nyamara nawe ubwe agaragaza ibimenyetso by’imirire mibi.

Habumugisha, umuturage wa Nyamasheke avuga uko abona abaturage bashyirwa mu byiciro.

Ati, “uko numva njye uburyo bwakoreshwa mu gushyira abanyarwanda mu byiciro by’ubudehe , habaho gusura umuturage hagakusanywa amakuru nyuma hakaba inama rusange n’abaturage mu mudugudu bakemeza amakuru yatanzwe n’umuturage cyangwa bakayakosora maze bakamugenera icyiciro cyimukwiye. Ikindi njye mbona umuntu atarenza imyaka 3 mu cyiciro kimwe cy’ubudehe  bikaba umuhigo”.

 

 

Izindi wakunda

1 Igitekerezo

SIMON 09/07/2019 8:49 am at 8:49 am

Kubera iki ibi bigomba kumara imyaka kugirango bibone kuvugwa? Bishatse kuvuga ko abayobozi baba batarabibonye? Ibintu bisakuza kugeza n’aho bishobora guhungabanya umutekanao w’igihugu? Muribuka muri Mutuelle, University!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!. N’ahandi!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!