bwiza.com
Amakuru Utuntu n'utundi

Kenya yatoye nyampinga urengeje ibiro 100

Mu rwego rwo kugarurira icyizere abafite ibiro byinshi, muri Kenya bateguye irushanwa rya nyampinga ryitabiriwe n’abafite ibiro hagati y’100 n’145.

Tariki ya 6 Nyakanga, Tracy Nduati w’imyaka 30 y’amavuko ni we wegukanye iri kamba, ahigitse abandi 21 bari bitabiriye iri rushanwa. N’ibyishimo byinshi, yatanze ubutumwa butandukanye avuga n’ukuntu abantu bari baratumye yiheba bitewe n’umubyibuho we.

” Ntabwo nigeze ntekereza ko ubunini bwanjye bushobora kumpesha ikamba, kubera ko nsekwa mu ruhame kubera ukuntu ngaragara”. Nduati uvuga ko abantu bamuryaniraga inzara.

Avuga ko iri kamba ryamuteye kwigirira icyizere. Ngo ni n’ubutumwa ku bakobwa banini kuko na bo ari beza.

Inkuru ya BBC ivuga ko Nduati yigeze kujya atotezwa n’umukunzi we, amuziza umubyibuho we. Yamubwiraga ko adashobora kumuserukana mu ruhame kuko ngo ‘ababyibushye nkawe bagomba kuguma mu rugo’.

Iri rushanwa kandi ryateguwe kugira ngo abantu basobanukirwe icyo ubwiza buvuze. Ngo burya ‘ubunini’ ntibwatuma umuntu ataba mwiza. Ni wo mukoro Nduati n’abo bahatanaga bahawe kugira ngo bajye gusobanurira rubanda icyo ubwiza buvuze.

Biyerekanaga nk’uko bisanzwe
We na bagenzi be bahawe inshingano zo gusobanurira rubanda icyo ubwiza buvuze

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!