bwiza.com
Ahabanza » Mu Rwanda hagiye kubera inama ya mbere ya ‘Golden Business Forum’
Amakuru Politiki

Mu Rwanda hagiye kubera inama ya mbere ya ‘Golden Business Forum’

Urugaga Nyarwanda rw’Abikorera (PSF), ruritegura kwakira inama mpuzamahanga yiga ku iterambere ry’ubucuruzi izabera  Kigali kuva kuwa 8-10 Kanama 2019, izajya itegurwa buri mwaka na PSF.

Iyo nama igiye kuba bwa mbere yiswe Golden Business Forum, izitabirwa n’abacuruzi, abayobozi mu nzego za Leta n’iz’abikorera baturutse hirya no hino muri Afurika, Aziya, i Burayi no muri America.

Kabera Eric ushinzwe itumanaho muri PSF, avuga ko iyi nama yitezweho byinshi birimo gutuma abacuruzi bo mu Rwanda bunga ubumwe n’abo mu bindi bice by’Isi.

Ati, “Icyo tugamije ni ukureba uko twafasha abikorera, kugira ngo bakorere hamwe kuko hazabaho ibiganiro bitandukanye birimo uburyo bwo koroshya gukora ubucuruzi muri Afurika.”

Yunzemo ati, “Hazarebwa uburyo abantu bagirana imikoranire, gusinya amasezerano y’ubufatanye, n’uburyo Abanyafurika bakorana n’ibindi bihugu byo hanze mu buryo buhamye, ni yo mpamvu twavuze ngo tujye dutegura iyi nama, izajya iba buri mwaka.”

Inama ya mbere ya Golden Business Forum izatangira kuwa 8 Kanama 2019, ifungurwe ku mugaragaro ku munsi ukurikiraho, isozwe kuwa 10 Kanama 2019, muri Kigali Convention Centre ku Kimihurura nk’uko iyi nkuru dukesha Imvaho Nshya ivuga.

Kabera avuga ko inama nk’iyi ku rundi ruhande ituma abanyamahanga basobanukirwa u Rwanda, bityo bakaba bagasobanukirwa n’uburyo bwo batangiza inganda muri iki gihugu, zigaha imirimo Abanyarwanda, kandi zikishyura imisoro, bityo bikazamura iterambere ry’u Rwanda.

Izindi wakunda

Bwiza.com