bwiza.com
Ahabanza » Nyamasheke: Bifuza ko abashinjwa gutera abana inda bajya baburanishirizwa mu ruhame
Uncategorized

Nyamasheke: Bifuza ko abashinjwa gutera abana inda bajya baburanishirizwa mu ruhame

Abana bahabwaga ibikorsho by'ishuri

Mu gihe bigaragara ko inda ziterwa abangavu mu karere ka Nyamasheke zigenda ziyongera  ababyeyi bakavuga ko bamwe mubazishinjwa badahanwa uko bikwiye ntibanamenye ibihano bahawe, bifuza ko ushinjwa guhohotera umwangavu akamutera inda yajya aburanishirizwa mu ruhame bigaha n’abandi isomo.

Byagaragajwe n’ababyeyi bo mu murenge wa Mahembe muri aka karere ubwo hizihirizwaga umunsi w’umwana w’umunyafurika usanzwe wizihizwa ku wa 16 Kamena buri mwaka, wateguwe ku bufatanye bw’akarere n’umushinga USAID Twiyubake ushyirwa mu bikorwa na Caritas Rwanda,kuba uyu murenge wa Mahembe uri mu yatoranijwe ngo ukaba ari uko na wo ugaragaramo abangavu baterwa izi nda bikaba bihangayikishije ababyeyi n’abandi bita ku burenganzira bw’umwana.

Bamwe mu babyeyi kandi bavuga ko no kuba umuco w’uko umwana aba uwa bose ugenda  utakara umubyeyi ntabe yacyaha umwana w’undi abonye mu ikosa ririmo n’irishobora kumugiraho ingaruka nk’izi, kuba hari ukutumva kimwe ijambo’uburenganzira bw’umwana’ hagati y’ababyeyi,abana n’abayobozi , bamwe mu babyeyi bagatinya guhana no gucyaha abana ngo na bo ubwabo badahanwa n’ubuyobozi,abagabo bakuze batera abana inda bagakingirwa ikibaba n’imiryango cyangwa banatabwa muri yombi ababyeyi ntibazamenye ukuntu byarangiye,na byo ngo biri mu bikomeza gutiza umurindi iki kibazo.

Abana bavugaga umuvugo

Tuyishimiye Louise utuye mu kagari ka Kagarama muri uyu murenge ati’’ ubuyobozi nibudufashe  mu mirerere no mu micyahire y’ abana na ho guhora bashyira ababyeyi mu majwi gusa nta mubyeyi wifuza ko umwana we atwara inda nk’iyo kuko tuzi ibibazo ziteza mu muryango.

Nk’ubu urasanga bamwe mu bana birirwa ku mashuri batariye kubera  ubukene bw’ababyeyi,hagira umushukisha irindazi kandi ari umugabo ufite abangana na we akamutera iyo nda tutanibagiwe n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye, bakabyungira mu miryango, yanafatwa ntituzamenye uko byarangiye cyangwa tukumva ngo yararekuwe bikababaza ababyeyi cyane.’’

Yarakomeje ati’’ nk’uko basigaye babikora ku biyobyabwenge nibabikore no kuri aba bahohotera abana,ubikoze aburanishirizwe mu ruhame rw’abaturage,hatangwe n’ubutumwa bwo kubyamagana ku mugaragaro murebe ko bidacika.’’

Mutoni Clémence wiga  mu wa 3 w’icyiciro rusange muri GS Mugonero avuga ko muri uyu murenge usanga  abenshi mu baziterwa baba biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye,cyane cyane mu bana biga bataha kubera kutagenzurwa neza n’ubukene bw’ababyeyi.

Ati’’ hari mugenzi wanjye wigaga mu wa 2 ku ishuri ryacu ubu yaratashye kubera ko atwite. Aradindiye mu masomo kandi uwayimuteye akomeje kwikorera Bizinesi ze.  Biraterwa n’uko nk’ubu mu mashuri menshi y’uburezi bw’ibanze hari benshi mu bana batarya ku ishuri, yabona umuha iryo rindazi n’icyayi cya saa sita akamugira nk’umugore we,yamutera inda  bigaherera aho. Bagiye baburanishirizwa mu ruhame natwe duhari nanjye numva byahindura byinshi rwose.’’

Umuyobozi w’aka karere  wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukamana Claudette,yemera iki gitekerezo akavuga ariko ko n’ababyeyi bakwiye kwirinda ingeso yo guhishira abaterera abana inda babashuka ngo bazabafasha bikarangirira aho,ibyo kwitana bamwana n’ubuyobozi ku myitwarire y’abana   bikarorera,bagashakira hamwe umuti w’iki kibazo nk’uko USAID Twiyubake ibibafashamo.

Abana bahabwaga ibikoresho by’ishuri

Bivugwa ko muri aka karere mu mezi 2 gusa y’intangiriro z’uyu mwaka abana b’abakobwa  161 b’imyaka 12 kugera kuri 17 babyaye, umukozi wa Caritas Rwanda muri uyu mushinga USAID Twiyubake Mutabazi Gaspard  akavuga ko mu mirenge bakoreramo yose biyemeje gufatanya n’ubuyobozi guhangana n’iki kibazo n’ingaruka zacyo,agasaba ababyeyi kurushaho kwita ku myitwarire y’abana babashakira ibyo bakeneye byose,ugize iki kibazo ntahishire uwabigizemo uruhare kugira ngo n’ubutabera bubone aho buhera bukora akazi kabwo.

Abana bato bahangayikishijwe n’inda zitateganijwe ziterwa bagenzi babo

Izindi wakunda

Bwiza.com