bwiza.com
Ahabanza » Rwamagana : Umupfakazi wari umaze imyaka 15 mu busembere yabonye inzu yo kubamo 
Amakuru Politiki

Rwamagana : Umupfakazi wari umaze imyaka 15 mu busembere yabonye inzu yo kubamo 

Umugore witwa Nikuze Herene utuye mu Mudugudu wa Rudashya mu Kagari ka Nkungu mu Murenge wa Munyaga yagaragaje amarangamutima yo gushimira ihuriro ry’amakoperative y’abafundi mu Ntara y’iburasirazuba bamufashije kumuha ibikoresho n’amadirishya bigezweho bigatuma yizihiza isabukuru y’imyaka 25 yo kwibohora ari mu nzu ye yubakiwe ku bufatanye bw’umurenge n’abaturage  .

Abafundi n’ababaji bavuga ko biyemeje kugira uruhare mu gufasha abatishoboye banagira uruhare mu guteza imbere imibereho.

Kananura Etienne, umwe mu bafundi, yavuze ko abafundi bamaze kuba abanyamwuga mu kazi kabo ndetse ko imibereho yabo yahindutse ari nayo mpamvu biyemeje gufasha umuturage ukennye kwizihiza umunsi wo kwibohora bamuremera nawe akishimira kwibohora.

Yagize ati “twebwe abafundi turishimira umwuga wacu uburyo udufasha kugira imibereho myiza ugereranyije n’imyaka yashize ,kuko urebye tubayeho navuga ko twibohoye bitewe nuko kera umufundi bamufataga nk’umuntu uciriritse wo gukora ayo kunywera gusa ndetse ugasanga ntacyo tugeraho hari na bamwe batashoboraga no kwigurira mituweri wasangaga abenshi bubaka amazu ariko ugasanga bo bakodesha ariko kuva tugiye muri koperative byarahindutse ku buryo abari mu makoperative babashije kwiyubakira inzu babamo .”

Kananura arakomeza avuga ko gufasha umuturage bamukingira inzu ari nabo bazimuguriye ari igikorwa bishimiye.

Aragira “igikorwa twajemo ku munsi nk’uyu tunizihiza kwibohora byaradushimishije cyane ,batubwiye ko bahisemo ko twafasha umwe mu baturage kandi tugasiga tuyikinze akayijyamo yishimira ko yibohoye gucumbika.”

Umuyobozi w’ihuriro ry’amakoperative y’abafundi, UBTC EAST, yavuze ko abafundi ko bishimira ko bibohoye bahindura imikorere n’imyumvire bakaba baranifuje gufasha umuturage bamufasha kuba heza.

Yagize ati “twebwe abafundi turishimira aho tugeze twiyubaka ,mu bihe byahise washakaga umufundi ukaba wamubariza ku kabari kuko gutera imbere ntibyari byoroshye bitewe n’imyumvire yari mu bafundi ariko turishimira ko yahindutse cyane ,uyu munsi twaje gufasha uyu mubyeyi kuko inzu ye nta nzugi n’amadirishya byagiraga ,mwabonye ko twayikinze dukoreshaeje inzugi n’amadirishya kandi bihenze bitewe nuko twashakaga kumufasha kwizihiza kwibohora ari mu nzu yari yarabuze uko ayibamo idakinze.”

Nikuze Herene yishimiye kwizihiza umunsi wo kwibohora yujuriwe inzu nshya ,mu marangamutima yaragaje ko yaramaze imyaka 15 atagira inzu yo kubamo asembera mu baturanyi.

Yagize ati “ndishimimye cyane kandi ndashimira abanterejeho bakanyubakira,uyu munsi ndishimye kuko mfite umunezero mu mutima wanjye nari maze imyaka 15 mu nzu z’abaturanyi bacumbikiraga ntashobora no kubona amafaranga yo gukodesha ,uyu munsi ndanezerewe cyane kuko iyo ubuyobozi n’abagiraneza batantekerezaho ngo bantabare ntabwo mba nishimye uko mubireba ,ubwo nabonaga imodoka izanye ziriya nzugi ntabwo byangoye kwemera ko bagiye kuzishyira ku nzu yanjye kuko ari inzugi ubundi nabonaga ku mazu y’abafite ubushobozi  ariko bamaze kuzishyiraho ku nzu yanjye  ubu ngiye kuyitaha nezerewe kandi ubu ndibohoye nk’abandi banyarwanda.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Munyaga, Mukashyaka Chantal, yavuze ko bishimiye kuba Nikuze Herene abonye inzu ye akaba yizihije umunsi mukuru wo kwibora atagicumbitse.

Aragira ati “turishimira ko Herene yizihije kwibohora abohotse ku mutima kuko abafundi badufashije bakamukingira inzu kandi inzugi n’amadirishya byose aribo babimuguriye ,iriya nzu yubatswe ku bafatanye bw’umurenge  n abaturage bakoze bamuhaye umuganda natwe tukamuha amabati 20,abafundi nabo badufashije byatumye yizihiza kwibohora ari mu nzu ye kandi ntayo yagiraga ,amashyarazi nayo tuzayamuha muri gahunda isanzwe yo kugeza amashyarazi ku baturage.”

 

Izindi wakunda

Bwiza.com