bwiza.com
Ahabanza » Tony Blair yaba yarifuje kubonanira na Perezida Mnangagwa i Kigali ariko ntibyamukundira
Amakuru Politiki

Tony Blair yaba yarifuje kubonanira na Perezida Mnangagwa i Kigali ariko ntibyamukundira

Perezida Emmerson Mnangagwa yatangaje ko Tony Blair wigeze kuba Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza yifuje kubonanira nawe I Kigali ariko ntibikunde.

Ibi Perezida Mnangagwa yabitangarije kuwa Gatanu ushize ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kanombe nyuma yo kwitabira ibirorii byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 ishize u Rwanda rubohowe byabereye kuri Stade Amahoro kuwa 04 Nyakanga nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Pindula News.

Biravugwa ko Tony Blair yavuze ko yifuzaga kubonana na Perezida wa Zimbabwe bahuriye I Kigali.

Perezida Mnangagwa yavuze ko nta mpamvu afite yatuma atabonana nawe, ariko ko uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza yananiwe kugerera I Kigali ku gihe mbere y’uko itsinda ryari ryaturutse muri Zimbabwe risubira yo, bituma kubonana kw’abo bagabo bombi kudashoboka.

Ubushake bwa Blair bwo kubonana na perezida mushya wa Zimbabwe bwaje mu gihe uyu Mwongereza atigeze acana uwaka n’uwahoze ari Perezida wa Zimbabwe, Robert Mugabe, wakunze kumushinja gushaka kuzana umwuka mubi hagati ya Zimbabwe n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi kubera amavugurura yakoze mu bijyanye n’ubutaka.

Guverinoma Tony Blair yahoze ayoboye yivanye mu biganiro byo gutera inkunga gahunda y’amavugurura mu bijyanye n’ubutaka muri Zimbabwe mu 1997, byakurikiwe no gushinjwa kutavugisha ukuri no kwivanga.

Leta y’u Bwongereza kandi icyo gihe yahise ikata inkunga y’iterambere yateraga Zimbabwe, mbere yo gufatira iki gihugu ibihano byateye Mugabe umujinya, maze mu 2002 mu nama ya Earth Summit yaberaga muri Afurika y’Epfo, asaba Blair gukomeza u Bwongereza bwenawe agakomeza Zimbabwe ye.

Umubano w’u Bwongereza na Zimbabwe waje kugera n’aho mu ishyingurwa rya Papa Yohani Paul wa II mu 2004,Tony Blair ava mu byicaro yari yateguriwe mu rwego rwo kwanga kwegerana na Robert Mugabe wari wicaye hafi y’Igikomangoma Charles.

Binavugwa ko Blair yanifuje ko Robert Mugabe yahita avanwa ku butegetsi vuba bishoboka.

Muri iki gihe Perezida Mnangagwa ashaka kongera gukorana n’Umuryango Mpuzamahanga n’ibihugu byo mu karere kuva yajya ku butegetsi mu 2017, ngo birashoboka ko inkundura ya dipolomasi ishobora guhindura icyerekezo.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com