bwiza.com
Utuntu n'utundi

Umusore yafatiwe hejuru ya nyirabuja basambana akubitwa nk’iz’akabwana

Umusore witwa Danny Chimedza wo mu gihugu cya Zimbabwe yafashwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 6 Nyakanga 2019, ubwo yari hejuru ya nyirabuja, barimo gusambana, akubita na sebuja afatanyije n’abandi bagabo, ku butyo yatabawe yabaye inoge.

Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Afrikamag, ngo Danny yari amaze imyaka ibiri ari umukozi wo mu rugo kwa Sande, uyu musore ngo akaba yafashwe ubwo yasambanaga na nyirabuje ariko ifatwa rye rikaba ryajemo amayobera.

Iki kinyamakuru gitangaza ko ubwo aba basambanaga babonaga baguwe gitumo, ngo umugore yahise asinzira nk’uwataye ubwenge. Ubwo umusore yahitaga afatwa agakubitwa kugera aho yenda no gupfa, ngo umugore yari yigize nk’uwapfuye.

Uyu yagize ati “Umugabo we yabaguye gitumo, umusore yakubiswe cyane by’indengakamere, ubwo umugabo yasingiraga umugore we wari ugaramye mu buriri umukozi amuri hejuru, yakomeje kugarama nk’uwapfuye, bamukoraho bakabona uhumeka ariko atavuga, yakangutse hashize amasaha ane avuga ko atazi ibyabaye byose, Ni abaganga bamwitaye…”.

Uyu mugore utatangajwe amazina, ngo yaje gutangaza ko yagaburiwe ibiryo n’uyu musore, ko yamaze kubirya yumva atangiye gucika intege ariko ko atamenye ko yasambanije, n’ubwo umusore yashimangiye ko ahubwo ari nyirabuja wamwifuje kenshi, ndetse ko iyi itari inshuro ya mbere baryamanye.

Uwitwa Vvashko ati “Umugore yabonye ko bigiye kumubana ibibazo yijyana muri koma, umusore yakubiswe inkoni zimurembeje arabivuga byose, baryamanaga buri gihe sebuja yagiye isafari, umuboyi yari yarabaye nyiri urugo”.

Mu gihe umusore akivurwa inkoni, umugabo ari mu maboko ya polisi n’abo bafatanyije guhohotera uyu mukozi , mu gihe umugore we yamaze amasaha ane yonyine mu bitaro, aho akangukiye yigira nk’utari uzi ibyo yakorerwaga, n’ubwo abakurikiye amakuru bemeza ahubwo ko yari mu munyenga.

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!