bwiza.com
Amakuru Imikino

APR FC ibaye ikipe ya mbere igeze muri 1/4 cya CECAFA Kagame Cup

Ikipe ya APR FC yakinaga umukino wa Kabiri mu irushanwa ry’imikino y’igikombe cya CECAFA Kagame Cup, yawusoje ibonye itike yo gukomeza muri 1/4, ikaba ari nayo kipe ya mbere ibashije gukatisha itike yo muri icyo cyiciro.

APR FC yacakiranaga n’ikipe ya Green Eagles yo muri Zambia, umukino ubera kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo, kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Nyakanga 2019. APR FC yatsinze iyi kipe igitego 1-0, ihita igira amanota 6.

Igitego cya APR FC cyabonetse ku munota wa 60 gitsinzwe na  Boniface Sunzu.

Aba ni abakinnyi 11 yabanje mu kibuga:

Abakinni 11 babanje mu kibuga n’abasimbura babo

Abakinnyi ba APR FC bagera ku kibuga, kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo

Umukino ufungura irushanwa ‘CECAFA Kagame Cup 2019’ wahuzaga ikipe ya APR FC na Proline FC , warangiye ku ntsinzi ya APR FC y’igitego kimwe cyatsinzwe na Manzi Thierry.

Izindi wakunda

2 Ibitekerezo

sibomanajendamascene 09/07/2019 5:08 am at 5:08 am

arko mudukorereubuvugizi APR izane byibuze undirutahizamu ikuye hanze afatanye nabandi bongere umubare wibitego kuko biracyari bikeya ituzanire nabanyamahanga nka batatu mwarushaho kudushimisha nkabakunzi bayo.murakoze

Subiza
Muhire 15/07/2019 2:47 pm at 2:47 pm

Apr FC yaguze neza abakinnyi ariko harabura abataha izamu kuko idakoresha abanyamahanga badufashije bagura Kagere meddy na Jack Tuyisenge bagafatanya na Subira Ernest

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!