bwiza.com
Ahabanza » Igihugu cya Nigeria nacyo cyashyize umukono ku masezerano y’Isoko Rusange rya Afurika
Amakuru Politiki

Igihugu cya Nigeria nacyo cyashyize umukono ku masezerano y’Isoko Rusange rya Afurika

Igihugu cya Nigeria, cya mbere mu bukungu ku mugabane w’Afurika, nacyo cyashyize umukono ku masezerano y’Isoko Rusange rya Afurika agamije kongera uko ibihugu byo kuri uyu mugabane bihahirana hagati yabyo.

Bivuze ko Eritrea ari cyo gihugu kimwe rukumbi cy’Afurika gisigaye kitarashyira umukono kuri aya masezerano y’ubucuruzi.

Umuryango w’ubumwe bw’Afurika (AU) uvuga ko Eritrea ititabiriye ibiganiro byo gushyiraho iri soko rusange kuko yari iri mu makimbirane na Ethiopia, ariko ko muri iki gihe ibihugu byombi bibanye mu mahoro, hari icyizere ko nayo izaryitabira.

Perezida Muhammadu Buhari wa Nigeria ni we washyize umukono kuri ayo masezerano mu izina ry’igihugu cye, mu nama ya AU iri kubera i Niamey mu murwa mukuru wa Niger.

Intambwe ya mbere ni ugukuraho imisoro ku bicuruzwa biva mu gihugu kimwe bijya mu kindi mu bihugu bihuriye muri iryo soko rusange, ariko nta ngengabihe y’igihe ibi bizakorerwa yari yatangazwa.

Kuri ubu, ibihugu by’Afurika bikorana ubucuruzi hagati yabyo ku kigero cya 16 ku ijana (16%), ugereranyije nuko bikorana ubucuruzi n’ibihugu by’i Burayi ku kigero cya 65%, nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru AFP BBC ikesha iyi nkuru.

AU igereranya ko iri soko rusange niritangira gushyirwa mu bikorwa, rizatuma ibihugu by’Afurika bihahirana ku kigero cya 60% mu mwaka wa 2022.

AU inavuga ko iri rizaba isoko rusange rya mbere mu bunini ku isi.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com