bwiza.com
Amakuru mashya Imyidagaduro

Isabukuru ya nyina wa Diamond na Tanasha: Ibyamamare byitabiriye, udushya, amafoto n’amashusho

Uwa 7 Nyakanga 2019, wari umunsi w’ibyishimo bihuriranye kuri Diamond Platinumz wizihize isabukuru y’umubyeyi we, Sabura Kasimu  n’umukunzi Tanasha Donna. Ibi birori byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye, cyane abahanzi bakorera umuziki mu nzu ya Wasafi.

Se wa Diamond, Abdul Juma ari mu bitabiriye ibi birori by’umukazana n’uwahoze ari umugore we. Abandi bitabiriye harimo Harmonize na Mbosso bahuriye muri WCB, Amber Lulu, Sallam SK, Jokate Mwegelo, Shilole.

Muri ibi birori byabereye mu cyumba cya Mlimani City mu murwa wa Dar es Salam, habaye udushya dutandukanye.

Diamond yakoze ku nda ya Tanasha Donna, yemereza mu ruhame ko atwite. Umwana Tanasha atwite azaba ari uwa kane wa Diamond.

Kuba Abdul Juma yitabiriye ibirori bya Sanura Kasimu baratandukanye na byo byavuzweho cyane. Kuva kera, Diamond na nyina bavuze ko Abdul yabataye ubwo bari bakiri abakene muri Tandale.

Umuhanzi Gigy Money yanze gusoma umukunzi we ku mugaragaro. Amashusho agaragaza uyu mukobwa utari umunyatanzania ashaka gusoma Gigy ariko we aramwitegereza ngo arebe uko bigenda.

Amafoto:

Diamond na Tanasha

Abereka ko Tanasha ari hafi kumubyarira umwana wa kane
Baziye muri V8
Ubwo bageraga ahabera ibirori
Amber Lulu ni uku yaje
Harmonize na we yitabiriye
Ni Abdul Juma cyangwa se ‘Big Lion’
Mu cyumba cya Mlimani City, ahabereye ibirori
Jokate Mwegelo

Amashusho:

Izindi wakunda

1 Igitekerezo

2dada 08/07/2019 6:29 pm at 6:29 pm

Muzi kubeshya koko izo modoka ntabwo arizo bajemo rwose ni impano yabahaye imwe niya Tanasha indi ni yaNyina

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!