bwiza.com
Amakuru mashya Politiki

Trump yibasiye ambasaderi w’Ubwongereza wanenze imikorere ye

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump yasubije ambasaderi w’Ubwongereza unenga imikorere mu ngoro ya White House.

Ejo tariki ya 7 Nyakanga, ubutumwa bwa Sir Kim Darroch uhagarariye Ubwongereza muri iki gihugu yandikiye abayobozi bamukuriye bwashyizwe ahagaragara n’ikinyamakuru Mail on Sunday. Ni ubutumwa yohereje abicishije kuri email kuva mu 2017; bwose buvuga ku mikorere mibi y’ingoma ya Trump irangwa no kutagira icyerekezo, gucikamo ibice no kwikunda.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru muri leta ya New Jersey, Trump yavuze ko Kim Darroch na we adakora neza inshingano ze. Ati: “ Ntabwo twemera imikorere ye rwose. Nakamuvuzeho byinshi ariko reka ndekere.” Ni mu

Ibiro bya Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga mu Bwongereza byatangaje  ko ubu butumwa bwa Kim Darroch bushobora gutuma umubano w’ibihugu byombi uzamo agatotsi. Byemeza ko imikorere y’itsinda ry’Ubwongereza na White House ari myiza kandi nta gushidikanya.

Jeremy Hunt, umunyamabanga muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Ubwongereza avuga ko ubu butumwa burimo ibitekerezo bya Kim Darroch, ati: “Si ibya guverinoma y’Ubwongereza.”

Igisubizo cyihuse cya Trump cyari cyitezwe nyuma y’ubu butumwa bwa Darroch. Ibitangazamakuru n’abasesenguzi ba politiki bavuze ko byatuma uyu ambasaderi yirukanwa kuri uyu mwanya.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!