bwiza.com
Utuntu n'utundi

Ubushakashatsi: Uko kwinukiriza umusuzi byagira akamaro mu buzima bwawe

Ubusanzwe umuntu iyo yinukirije umwakura w’amazuru (nerf olfactif) itanga utanga amakuru ko hari ikintu kinuka cyangwa guhumura. Ku  musuzi amakuru nta yandi twese tuzi uretse kunuka ku kijyanye n’umusuzi.

N’ubwo  ubusanzwe ari uko tubizi, urubuga blowingfacts ruzwiho gutangaza ibizwi na bake, rutangaza ko ubushakashatsi  bwagaragaje ko kwinukiriza umusuzi bigira akamaro ku buzima bw’umuntu.

Urubuga blowingfacts dukesha iyi nkuru ruvuga ko  kwinukiriza umusuzi biri mu byatuma umuntu aramba bitewe n’uko byakumira zimwe mu ndwara ziri guhitana benshi muri iki gihe.

Uru rubuga ruvuga ko ubushakashatsi bugaragaza ko ikinyabutabire cy’umwuka  witwa Hydrogen Sulfide kiba mu musuzi gifite ubushobozi bwo kurwanya iyangirika ry’agace k’akaremangingo k’umubiri (Cellule) kitwa Mitochondrion.

Ibi kandi ngo bishobora kuganya ibyago byo kurwara kanseri, kugagara (stroke), ibibazo by’umutima n’izindi ndwara zagahitanye umuntu.

Urubuga Quora rwo ruvuga ko umuntu akomeje gusura umwuka asohoye ukajya hamwe, mu gihe cy’imyaka itandatu, uyu mwuka wabyaza igisasu kirimbuzi.

Nababwira iki rero

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!