bwiza.com
Amakuru Utuntu n'utundi

Uko byangendekeye nsanze inzoka nini muri salo yo kwa databukwe-Ubuhamya

Najejwe no kubaramutsa mu izina ry’umwami Yesu, nitwa Jeanne iwacu ni mu Karere ka Kamonyi, umusore iwabo ni mu Ntara y’Amajyaruguru,  nkaba nifuza ko mungira inama nyuma y’ibyambayeho.

Mfite umukunzi w’umusore, twasezeranye imbere y’amategeko mu kwezi gushize ndetse tunateganya gukora ubukwe mu kwezi kwa munani ariko ubu ubukwe bwajemo kidobya.

Mbere y’uko dusezerana, umusore namusuye rimwe, ababyeyi be n’abavandimwe turamenyana, ibirori biraba, tuvuye gusezerana dusangirira hamwe, nkabona banyishimiye.

Hashize icyumweru kimwe nibwo umusore yambwiye ko ngo biteguye kunyakira mu rugo, ngezeyo nsanga mbese hari abantu bakuru bo mu muryango batarenze batandatu, nanjye n’uwo musore.

Twarariye, ariko bashyizeho isengesho ndyibazaho, kuko numvaga bavugamo amazina y’abantu nkumva sinsobanukiwe. Twarariye inyama nyinshi, amafiriti, imiceri n’ibindi bitandukanye, bazana inzoga baranywa.

Nyuma nibwo umugabo umwe bita mukuru mu muryango, ari nawe waje muri Gacaca iwacu, yafashe ijambo ati ‘Aka niko kanya ko kwakira umukazana wacu mu muryango’ ubwo twaratuje twese, umusore arambwira ngo singire ubwoba, ahubwo ndushaho kubugira.

Mana we! haje umukobwa atereka igitaro cyagutse, kimwe batundisha ifumbire mu cyaro, arambika aho, nta kintu kirimo, ako kanya batangiye kuririmba indirimbo ntumva neza, nongeye kureba kuri cya gitaro mbonamo uruyoka [inzoka] runini cyane! umutima wahise ukuka, mbura aho njya, gitangiye kukivamo nibwo nahise nsakuza cyane mvuga ngo Yesu weeee!

Mbese ni birebire, gusa icyagaragaye aho ni uko ntishimiwe, nakoze ibishoboka byose mpita nsezera, barambwira ngo nakiriwe mu muryango, mbese ni inkuru ndende cyane, gusa nshima Imana yatumye mpava.

Kuva uwo munsi nahise nanzura ko ntabana n’uwo musore, n’umuryango wanjye narawubibwiye ariko wo ntabwo ubyumva, narerewe mu muryango nta babyeyi mfite, ariko kubera ko umuryango narerewemo uziranye cyane n’uwo naringiye gushyingirwamo ukomeje kumpatira gukomeza ubukwe, sinzi impamvu, ahubwo naketse byinshi ko bari bafite byinshi baziranyeho.

Mungire inama, nkore iki? Ndibaza ukuntu ngiye kwaka gatanya nkumva birambabaje pe! nakwibuka inzoka nabonye na none nkumva umutima urakutse pe! mungire inama pe!

Izindi wakunda

8 Ibitekerezo

J&B 08/07/2019 2:28 pm at 2:28 pm

Inama zanjye rero ntuzasange urupfu urureba niba ubona umusore wawe ashyigikiye Izo Dayimoni uzamureke ntuzabura abandi kandi nashaka kwitandukanya nayo uzamwemere kandi uge usenga cyane batazabiguteza nahubundi into namahano.Imana ikuragire

Subiza
Innocent 08/07/2019 3:59 pm at 3:59 pm

Rekana n’umupagani , kuki ujya gushyira ubuzima bwawe bwose mukaga kandi wari ugize amahirwe yo kubimenya hakiri kare.

Subiza
Mugabe Danny 08/07/2019 4:12 pm at 4:12 pm

Yesu ashimwe jeanne! Mbere yokwandika nagusengeye knd uri umunyamugisha kuba imana ibikwetetse mbere kuko bashoboraga nokubihisha kugeza ukoze ubukwe.wihanganire byose ark ntuzigere ujya muri uwo muryango ninkokwiyahura wabakoze.uzanshake kuri number:0788946926. Nzakuyobora aho imana izaguhumuriza.

Subiza
Cyiza 08/07/2019 4:20 pm at 4:20 pm

Ahubwo wowe bafashe kubivamo maze wibanire n uwo wakunze.

Subiza
Kinyoma 08/07/2019 7:05 pm at 7:05 pm

Wowe urabeshya!

Subiza
Icyuki 09/07/2019 12:03 am at 12:03 am

Yoooo Iracyariho kandi iracyarinda weeeee uzahamagare umugabo wawe mubiganireho umubwireko gagunda wasanze iwabo murugo zidahuhe nukwemera kwawe kandi mukinyabupfura umubwire ko wamukunze ariko gahunda ziwabo utazikunze nurangiza umubwireko ugiye gufata ibihe byogusenga kugirango uzamuhe igusubizo ntukamutuke cyangwa ngo umubwire nabi maze ufate ibihe byogusenga kugeza igihe Imana izakuguraniea

Subiza
Bikote 09/07/2019 4:55 am at 4:55 am

Ahwiiiii nsomye ibi bintu none ndiguhinda umushyitsi,Mana weeeee uri ni ishyano pe,nonese koko byarabaye cg ni inkuru itarabaye?!

Subiza
Dusabeyezu Theophile 11/07/2019 4:20 pm at 4:20 pm

Kimwe cyo niba cheri wawe yarabuguhishe kugeza ubwo ubyiboneye bivuze ko afatanije n’unuryango we.
Fata akanya rero ubitekerezeho niba unakijijwe ubisengere nusanga utazabasha kwifatanya nabo uhamagare umusore umubwire ko Marriage ya satani na Yesu idashoboka ubundi musoze gahunda cyane ko kuva mutararyamana utaraba umugore we.

Nusanga wareka Yesu (niba umufite) ukifatanya n’uko kwizera gushya nabyo ubitekerezeho ufate icyemezo cyatekerejweho.

Mu rwanjye ruhande rero niba uri muri Yesu neza kora icyo agutegeka.

Murakoze.

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!