bwiza.com
Ubutabera

Abatekamutwe bashutse urubyiruko babizeza amafaranga mu nama muri KCC bagejejwe imbere y’urukiko

 

Abatekamutwe bakomoka muri Kenya ndetse n’umunyarwanda umwe, bashinjwa guteka umutwe bakambura abantu benshi bari bahamagajwe mu nama muri Kigali Convention Center bagejejwe imbere y’ubutabera.

Urukiko rw’ibanze rwa Kagarama mu karere ka Kicukiro, rwatangiye kuburanisha ikirego ubushinjacyaha buregamo bamwe mu bayobozi b’ikigo’’Wealth Fitness International’’. Aba bayobozi barashinjwa gutegura inama mu buryo butemewe no kwiha ibyabandi bakoresheje ubushukanyi.

Tariki ya 25 Kamena 2019, abantu benshi biganjemo urubyiruko bateraniye kuri Kigali Convention Center bavuga ko batumiwe mu nama yari yiswe ‘’ Wealth Fitness Summit. Bavuze ko iyi nama bari kuyigiramo amasomo ajyanye n’ubucuruzi no kwihangira imirimo ndetse bagahabwa n’amadorari 197 y’Amerika.

Gusa siko byaje kugenda kuko abayitabiriye basabwaga kwishyura amafaranga nibura 4,500 kuzamura kugirango winjire. Nyuma gato abantu batege akavuyo kuri KCC ndetse banatahura ko iyo nama yateguwe n’abatekamutwe. Gusa amafaranga bari batanze ntabwo bayasubijwe.

Nyuma yaho gato abashinzwe umutekano ndetse n’urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) bwahagaritse inama ndetse buta muri yombi abateguye iyi nama.

Aberegwa ni abanyakenya bane n’umunyarwanda umwe . Bagejejwe imbere y’urukiko baburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo. Ubushinjacyaha bubarega gukoresha inama itemewe no kwambura abantu bakoresheje uburiganya.

BBC dukesha iyi nkuru ,ivuga ko abaregwa bahakana ibi byaha bavuga ko icyo bateguye atari inama ahubwo ari amahugurwa kandi bagombaga kwishyuza abayitabiriye. Bakomeje bavuga ko bateguye aya mahugurwa bamenyesheje polisi. Basabye urukiko kubarekura bakaburana bari hanze.

Biteganijwe ko umwanzuro w’urukiko uzasomwa kuwa 11 Nyakanga 2019.

Nkurunziza Viateur@ Bwiza.com

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!