bwiza.com
Amakuru mashya

MTN ni abajura bakuru, ni gute nareka kuyikoresha? – Dr  Kayumba

Umushakashashatsi, umwarimu muri kaminuza akaba n’umusesenguzi muri politiki, Dr Christopher Kayumba atangaza ko arambiwe gukorana na kompanyi y’itumanaho ya MTN-Rwanda bitewe n’uburyo ahabwa serivisi ya interineti we yemeza ko habamo kumwiba.

Mu gusaba inama, Dr Kayumba yavuze ko iyo aguze ipaki ya interineti (internet bundle) ariko igashira kandi ntacyo aba yayikoresheje.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Kayumba yagize ati “  Ni gute nareka gukoresha MTN. Sinigeze nifuza kwijujuta ariko bando [bundle] zanjye za interineti bazirya buri munsi ku busa, Mungire inama.”

Mu kindi gitekerezo cya Kayumba, yari yabanje kwandika agira ati “ MTN ni abajura bakuru. Ngura bando (bundles) zigashira mu munota umwe. MTN munsobanurire.”

Bwiza.com yavuganye n’Ushinzwe Ireme rya Serivisi muri MTN, Antoine Twahirwa adusobanurira icyaba gitera iki kibazo ndetse n’icyo bafasha uwagize iki kibazo.

Ati “ Hari serivisi ebyiri za interineti ducuruza. Iyo uguze bando [bundle] y’amasaha 24 wowe ntuhite uyikoresha kubera ko uhuze ushobora kugira ngo ntirigukoreshwa. Hagati aho haba hari za ‘message’ wakira igihe bandi yawe ifunguye.Irangira bitewe n’uburyo wayikoresheje. Umukiliya waguze megabaiti 500 ariko ntaZikoreshe gusa interineti ifunguye iba irimo gukoreshwa, ibyo byose bituma hari ikigabanuka kuri bando.”

Uyu muyobozi agira inama abakoresha telefone zigezweho kuzajya bagenzura uko bando baguze yakoreshejwe.

Ati “ Ujya muri setingi [setting] ya telefoni yawe ukareba ahanditse ‘Data usage’ hagufasha kumenya imikoreshereze ya bando yawe nibwo ubasha kumenya niba yakoreshejwe kuko bakwereka apulikasiyo [applications] zagiye ziyikoresha.”

Twahirwa agira inama abakiliya  kureba kutareba ku giciro gusa ahubwo bakareba ibyo baba bakeneye. Avuga ko uwasanga hari ikibazo gihari cyakosorwa agasubizwa bando ye uko yakabaye, mu magambo ye “ Ntawakwiba umuntu akeneye.”

Ibi biravugwa mu gihe bamwe mu bakiliya b’iyi kompanyi muri iyi minsi bavuga ko bahamagara bagenzi babo bakababura kandi telefoni zabo nta kibazo zifite.

Izindi wakunda

6 Ibitekerezo

Mbaguta 09/07/2019 3:50 pm at 3:50 pm

AGOMBA GUFUNGA AUTOMATIC UPDATE ZOSE ZA MUDASOBWA YE. Akazigira off.

Subiza
James 09/07/2019 5:03 pm at 5:03 pm

Ariko rero ibyo avuga nibyo. Baguha megabayite igihumbi tuvuge. Mu kanya nk’ ako guhumbya utangiye kuzikoresha cyane cyane kuri machine ntumenya aho zigiye. Bagombye gukosora system yabo y’mikoreshereze ya internet kuko abantu benshi barimo kwijujuta cyane. Niko Ari ukubura uko tubigenza naho ubundi twajya ahandi.

Subiza
Nynzma 09/07/2019 9:45 pm at 9:45 pm

Huuuu baratujujubije ahubwo Dr niba ushaka internet nziza wagura sim card ya mango telecom kuko yo baguha handle za 6000frw kdi ziri unlimited ukwezi kose

Subiza
Bwenge 09/07/2019 10:49 pm at 10:49 pm

Ibyo Kayumba avuga ni ukuri MTN mperutse kugurira Madame inshuro eshatu bandle amafaranga agenda kandi internet ntayo abona ngo ayikoreshe. Ikindi urayigura nk’iya 1000 ushaka kuyikoresha umunsi mu kanya ngo irashize nta n’ikintu ukoze. Ubu igisubizo nabonye ni uguhamagaza MTN ngakoresha internet ya Airtel. Ni simcard ebyiri Kayumba we. Niyo kata.

Subiza
Huuuu! baratujujubije ahubwo- umuturage wemeranya na Dr Kayumba kuri serivisi mbi za interineti ya  MTN - bwiza.com 10/07/2019 10:24 am at 10:24 am

[…] Kanda hano usome ibyatangajwe na Antoine Twahirwa kuri iki kibazo cy’abakoresha interineti ya … […]

Subiza
kigali 15/07/2019 12:48 am at 12:48 am

Murababazwa niki mwakwigiriye multi Mango ignite batwibiye ntimuruha utanga 6000 frw kukwezi ubundi ugakora ntirangira

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!