bwiza.com
Amakuru Urukundo

Nzi ko ndi mwiza, umugabo wanjye ampoza ku nkeke anziza kwambara mini- Nkore iki?

Imyaka ibaye itatu mbana n’umugabo wanjye, nitwa Lucie nka mbyaye rimwe, dutuye muri Nyarugenge. Kuva mu bwana bwanjye nakunze kwambara amapantalo, amajipo n’amakanzu ariko binyegereye.

Umugabo wanjye yamenye mfite uko mbayeho kandi nawe azi, tugiteretana yakunze kundata ubwiza kandi koko si uko ndi mubi, iyo uri mwiza nawe uba ubizi, ariko kugeza ubu akomeje kunshyira ku nkeke kubera amajipo cyangwa amakanzu nambara avuga ko atayakunze.

Iyo ngiye mu misa menya ko ariho ngiye nkambara imyenda miremire, naba ngiye ahantu mfite umwana icyo gihe nambara kibyeyi nkanakenyera ibitenge, nanjya muri siporo nkamenya imyenda njyanayo ariko niba ngiye mu kazi, cyangwa ahandi hantu hasanzwe nkunda kwambara utwenda turinganiye, amakanzu n’amajipo, tugufi kandi tunyegereye ariko bikaba intambara mu rugo.

Umugabo wanjye aba ahangayitse, ngo ni bibi, ngo abandi bagabo bazajya banyibazaho banyifuze, ngo ni imico y’uburaya, ibintu byinshi ariko nkamureka, kuko mwereka ko umwambaro atariwo mutima.

Imyenda yifuza ko mporamo rwose ntabwo nabibasha, kuko anashaka kumpitiramo imyenda ngomba no kwambara mu rugo. Mungire inama, nkore iki? Ubwiza yambwiraga ni nabwo yankundiye, ikirenze kuri ibyo rero ni uko iyo hagize akabazo kavuka ko mu buriri ahita anshinza kuryamana n’abandi bagabo kandi mu by’ukuri ndengana. Nkore iki?

Izindi wakunda

11 Ibitekerezo

wamba 09/07/2019 1:10 pm at 1:10 pm

Sasa rero, hitamo imyenda cyangwa kubaka! impungenge ze zifite ishingiro. iyo myenda wambara akenshi igusha aba boss mu cyaha kdi iyo ukiguyemo mu kazi ntuza ngo ubivuge. so hitamo kubaka cyangwa usenye ube mu bwigenge bwawe wenyine nk’abandi bose banze kuba mu rugo bakayoboka inzira yo kwigenga! urugo ni ukumvikana no kujya inama.

Subiza
Kibindi Kimenetse 09/07/2019 3:58 pm at 3:58 pm

Uri indaya kandi uri igisambo. Hanze ya rwa Rurembo rwera Uzaharirira kandi uhahekenyere amenyo. Uzababazwa iteka ibihe bidashira. Muri iyi si uraryohewe kandi ubuzima bukuguye neza nyuma y’imperuka uzicuza kandi uzababazwa iteka. Kuba uri mwiza kumubiri n’uruhu byo ubwo uri mwiza. Ariko kumutima no mubitekerezo byawe uri mubi kandi uri n’umugome. Ubishatse rero wahunga icyaha ukumvira Umugabo wawe kuko niwe jisho ryawe hano kuri iyi si. Nutumvira umugabo wawe Imana izakubaraho umugayo. Uzapfa uyerera nka GAhini wishes Abeli.

Subiza
Nkurunziza Remy Camarade 31/07/2019 7:43 pm at 7:43 pm

Kibindi Kimenetse rero uzige kuvuga neza niba uri umukristu udacira abantu urubanza cg ngo ukoreshe imvugo nyandangazi nkizo wakoresheje. umuntu yagishije inama akeneye ibitekerezo noneho wowe uramwuka inabi. Rero Lucie reka nkugire inama reka ibintu cg imyambaro ntizagutandukanye numuntu kuko umuntu arusha agaciro ibintu byose. icyabahuje ni urukundo kdi ruruta byose. ubaha umugabo wawe ntumurutishe imyenda ikindi sinzi abo uba ushaka ko uri sexy ntekereza ko umuntu yambara neza ngo ashimishe uwo bashakanye mbere yo gushimisha abamureba bandi bo hanze. please ndakwinginze ibyo ntibizagusenyere.

Subiza
Iranzi Jackyson 08/09/2019 7:35 pm at 7:35 pm

Urindaya mbaya ambara ibyo umugabo ashaka niwe ugomba kukubwira ko ukeye ntabandi wamujingaweee

Subiza
kano 27/07/2019 9:23 am at 9:23 am

bagabo mufite abagore nkaba mufite ibibazo inama nabagira rero niba mubona iyo myambarire itabashimishije mukeka ko abagore banyu babaca inyuma nubona yaguze kakajipo kitwa umukandara uzajye ugafata ugatanyure umwihorere ntimushwane niyongera bibuko azageraho ashire ballo hasi cga asubire iwabo kwivuko bagore mwumvire abagabo banyu namwe bagabo mukunde abagore banyu gusa ntiwakunda umugore utakumviye bivuzeko abagore aribo bafite urufunguzo rwurugo

Subiza
Agaciro 12/08/2019 7:35 pm at 7:35 pm

Ariko njye ndatangara , utarindaya waza kumbuga kuvuga ko wambara ubusa !! Kd ko ubipfa numugabo koko wapfanumugabo ukunda imyambaro ? Koko nimba udaca Umugabo wawe inyuma igenda uhenetse amatako mumuhanda ushaka iki nimba utarindaya ?

Umugore mwiza yiha agaciro .

Genda wubahe Umugabo wawe uve mumikino.

Subiza
Madam 19/08/2019 11:25 am at 11:25 am

Umva nimba ushaka kubaka ambara ibyo umugabo ashaka kuko niwe wagushatse siwoe wamushatse nimba umwubaha rero ambara ibyo yaguhitiyemo kd ntawundi ukeneye ko akubona

Subiza
Jado 24/08/2019 8:02 am at 8:02 am

Ndagusuhuje? Iyaba wari uzi uko ufatwa mu muryango nyarwanda? (Nk’indaya). Iyaba wari uzi icyo bisobanuye kuba umugabo yakubwira ko uri sexy. Dore icyo kuba sexy bivuga: ni ukuba ukurura abagabo bishimiye ko bakurongora. Ibyo rero bibaha urufatiro n’amakuru ko wabitanga byoroshye kuko uba uri hafi no kukibereka (utwenda uko tuba tugufi tuba dusatira igitsina) ubundi iyo weretse umuntu igitsina, message iba ari clear: zana icyawe duhuze ibisa birasabirana. Rero n’iyo waba utari ubizi, ubutumwa utanga ni ubwo. Uzahindure wambare ibyo umugabo agusaba urebe ko demande wabonaga zitazagabanuka. Iyo washatse, uburenganzira bwawe, uba wemeye ko 50 % bwegurirwa uwo mwashakanye. We aragusaba ibyoroshye: kudashyira ku karubanda ibyo wamwemereye wenyine. Niba uzi ko ari we mugomba guhuza igitsina gusa, kuki ushaka gukomeza gukurura abandi bagabo? Niba ushaka kubaka, ca bugufi. Umugore mwiza arimbira mbere na mbere umugabo we. Reka kwikunda muri utwo tugambo bakubwira twanagutura mu mutego wo kumuca inyuma, ubundi wubake. Ca bugufi usenge, Nyagasani azagufasha kubyumva.

Subiza
MMG 24/08/2019 1:24 pm at 1:24 pm

Kibindi kimenetse uri ikimene koko ntawakurengabya

Subiza
Ben 24/08/2019 3:43 pm at 3:43 pm

BYAPFUYE BYOSE UKIMARA KWIBWIRA KO URI MWIZA (UBWIZA BUTERWA N’UBUREBA). IBYO BISHOBORA KUBA BARIBYO BIGUSHUKA UKAMBARA UTYO KUGIRA NGO ABANDI BAGABO NABO BAREBE IZO NTEGE BAKWIFUZE, NIBISHOBOKA BAGUSAMBANYE ( NIKO ABAGABO DUTEYE, KANDI IYO MUMAZE KURYAMANA AGACIRO KAWE IMBERE YE KABA KARANGIYE, AZONGERA AGUHAMAGARE YISHAKIRA KO UMUMARA IRARI, ARIKO AZASIGARA AKUGAYA). ICARA UTUZE WUBAHE UMUGABO WUBAKE URUGO. NIBIKUNANIRA UZAGENDE WIBANE N’UMWANA WAWE, UHE UMUGABO UMWANYA YISHAKIRE UZAMWUBAHA.

Subiza
Alpha 20/09/2019 7:03 am at 7:03 am

mwamutse ,,ntakindi narenzaho umuntu niwe wihesha agaciro mugore uwumvire umugabo wawe keretse nimba udashaka kubaka urugo,bitaribyo urarusenya ntirurara kabiri.

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com