bwiza.com
Ahabanza » Rusizi: Ikigo cy’ishuri kirataka igihombo cyagushijwemo na Leta
Amakuru Mu mashuli

Rusizi: Ikigo cy’ishuri kirataka igihombo cyagushijwemo na Leta

Ubuyobozi bw’ishuri Mizero TVET School riri mu mujyi wa Rusizi buravuga ko buhangayikishijwe bikomeye no kuba bwarubatse amashuri bukanayashyiramo ibikoresho bihagije  binagezweho, nyuma yo kwizezwa Leta abanyeshuri mu mashami y’imyuga nyamara ntigire n’umwe ihohereza.

Buvuga ko n’abahazabakiri bake cyane bityo bugasaba REB, WDA na MINEDUC gukemura iki kibazo kigenda giteza igihombo ku ishuri no kuri Leta muri rusange.

Nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe n’umuyobozi waryo, Uwimana Marie Josée, ngo ryashinzwe mu mwaka wa 2000 ku gitekerezo cy’abapadiri b’abayezuwiti baba mu mujyi wa Rusizi  bari barakiriye abana benshi b’imfubyi za Jenoside yakorewe abatutsi, barabarera babashakira n’amashuri bariga, ariko babona ko hari abandi gukomeza amashuri asanzwe byabagora bahitamo kubashakira ay’imyuga barayabubakira.

Baje gusanga  bidashoboka ko yakwigamo abo bana gusa, barayagura bashyiramo n’ibikoresho bari bashoboye kubona icyo gihe batangira kwakira abiga amasomo y’igihe gito baturutse hirya no hino, aho barangizaga  bajya mu mirimo guhanga ubuzima,ariko uko imyaka yagiye ihita banajyana na gahunda ya Leta yo kwigisha imyuga mu buryo bugezweho ,butanga ubumenyi buhanitse, baje guhindura rya shuri ryatangiye ari CFJ Mizero,rihindika  Mizero TVET School na Leta ibemerera abanyeshuri guhera muri 2018 ariko n’ubu nta n’umwe barabona.

Iki kibazo cyagarutsweho ubwo iri shuri risanzwe ritanga amasomo y’ubutetsi,ubwubatsi n’ubudozi ryatahaga  ibyumba 3 bishya by’amashuri n’igikoni kirimo ibikoresho bigezweho,byose hamwe byatwaye amafaranga 75.000.000 banatanga impamyabumenyi ku banyeshuri 57 barirangijemo umwaka ushize,aho bavugaga ko bafite ubushobozi bwo kwakira abana 125 mu mashami yose nyamara bakaba bafite 50 gusa kandi Leta ihemba abarezi bahigisha, ibikoresho bipfa ubusa byagombye gukoreshwa mu gutanga ubwo bumenyi,n’ibindi bihombo.

 Uwimana Marie Josée avuga ko kugeza ubu bagombye kwakira abana Leta ibahaye mu mashami y’ubutetsi n’ubwubatsi,ubududozi na bwo bakaba bamaze kugira ibikoresho bihagije ku buryo bakwakira iri shami mu bana bahawe na Leta igisigaye akaba ari uburenganzira bategereje kuri WDA ngo babahabwe,bakaba bakomeje kwakira abiga igihe gito.

Ku byerekeranye n’uku gupfa ubusa kw’amashuri n’ibikoresho yagize ati’’ dufite ikibazo gikomeye cyane cy’abanyeshuri kuko nk’abiga ubwubatsi ni 5 gusa bagombye kuba 25, ab’ubutetsi ni 13 na bo bakabaye 25 kandi mwabonye amashuri  twatashye n’ibikoresho birimo, tutababonye bizapfa ubusa duhombe na Leta muri rusange ihombe kandi babatwemerera ntibabaduhe, tukayoberwa aho bipfira.’’

Yarakomeje ati’’  Ni ikibazo gikomeye cyane kuko nk’umwaka ushize bambwiye kujya kubahitamo nk’uko byagendaga ndanabikora  ariko ntibagira n’umwe bandikira ibaruwa iza hano ubwo ntitwamenye abo twahisemo aho bagiye kwiga. Uyu mwaka na bwo bari batwemereye abanyeshuri 90 ndetse n’ibaruwa ya WDA ibatwemerera turayifite ariko bayohereje muri REB ngo  ibaduhe na bwo ntitwabona n’umwe ntituzi aho babohereje,nabaza REB ngo nimbaze WDA na yo ngo nimbaze REB bakomeza kumbyinisha muzunga gutyo birangira na bo tutababonye twari tubiteguye, dukomeza gukoresha abagenda bizana ari  ko ababigisha Leta ibatangaho akayabo ka buri kwezi,guhemba abarimu badafite abo bigisha kandi batabuze ahubwo tutazi aho bipfira n’uwo mutungo wa Leta ukomeza gupfa ubusa twese tureba kikaba ikibazo,tukifuza abanyeshuri mbere ya byose.

Abiga ubudozi bereka ababyeyi intambwe bamaze gutera muri ubu bumenyi

Anavuga ko afite icyizere ko aya makosa yakozwe  atazongera kuko ikibazo yakigejeje mu nzego zose bireba kandi ko imikorere nk’iyi idindiza byinshi mu iterambere ry’igihugu, kuko  no mu bahawe impamyabushobozi harimo 8 bigaga ubutetsi bo Leta yari yaboherereje umwaka wabanje bariga nyamara umwaka ushize ngo baza gusanga  ishuri ritari ku rutonde rw’ababemerewe,gusa kuko bari barize hafatwa umwanzuro wo kuzibaha,amakosa nk’aya yose akumva adakwiye kongera.

Nyir’ishuri padiri Mutemangando  Tito na we ababazwa no kubona ashakashaka uburyo abonera abana b’abanyarwanda ibikorwa remezo nk’ibi ngo bige nyamara abagomba kubamuzanira ntibabikore bigaherera aho, akanasaba akarere kubafasha gukora umuhanda ugera ku ishuri kuko wangiritse cyane nta bushobozi afite bwo kuwubaka neza,na wo ngo ukomeza guteza ibindi bibazo.

Umuyobozi w’ishami ry’uburezi  muri aka karere, Hagenimana Jean de Dieu yabijeje ko bigiye gukurikiranwa aya makosa ntazongere,bakazakorerwa ubuvugizi bagahabwa abana bifuza.

Biga ubwubatsi ari 5 bakagombye kuba 25

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!