bwiza.com
Amakuru Politiki

Rwamagana: Abanyerondo barashinjwa kwiba bakanagira umuturage inoge

Abakora irondo ry’umwuga mu Mudugudu wa Rubiha, Akagari ka Bushenyi, Umurenge wa Mwurile, mu Karere ka Rwamagana,  barashinjwa guhohotera umuturage witwa Mukeshimana Jean Bosco wo mu mudugudu wa Gisanza, mu kagari ka Mwulire bakanamwambura utwe.

Ku cyumweru tariki ya 7 Nyakanga 2019,  nibwo Mukeshimana wari uvuye kugurisha amasaka mu gasantire ka Ntunga, ari kumwe n’abasore babiri, bahuye n’abanyerongo, baramukubita ndetse anabura amafaranga ye.

Umwe mu bo bari kumwe, yagize ati “Twagiye intunga dutwaye ibiro 500 by’amasaka tugeze i Ntunga batinze kudupimurira amasaka, turimo dutaha twahuye n’undi mugabo witwa Papa Yves turamanukana tugeze mu mudugudu wa Rubiha, abanyerondo baho baradufata batubaza aho tuvuye tubabwira ko tuvuye kugurisha amasaka, bahita batubaza uwo twari tuyatwaje, tuvuze ko ari uriya wakubiswe witwa Mukeshimana Jean Bosco bahise bamushyira ku ruhande tubona batangiye kumukubita inkoni baba bitwaje, ubwo bahise bamwirukana bamugeza muri metero 200 twumva ataka cyane, twagize ubwoba tuvuza induru abaturage baratabara baramukiza ariko bari bamubabaje cyane, bahise bamujyana ku bitaro bya Rwamagana”.

Mukeshimana yatangarije Bwiza.com ko yahohotewe n’abakora irondo ry’umwuga bamukubise ndetse akahaburira amafaranga ibihumbi 200 yari yagurishije amasaka.

Yagize ati “Twageze ku banyerondo nka saa yine z’ijoro bitewe nuko nari nagiye kugurisha amasaka yanjye intunga tugatindayo, kuko twari twavuye mu rugo saa kumi n’imwe z’umugoroba twamaze kupimuza bamaze no kumpa amafaranga turataha bitewe n’uko bari bashonje, nahise njya kubagurira icyo kurya turangije turataha.

Bubagezeho njye banshyize ku ruhande barambwira ngo twatinze gutaha, batangiye kunkubita ku buryo natangiye kwiruka banyirukaho bankubita, abankijije bansanze naguye igihumure, nasanze n’amafaranga ibihumbi 200 nari mfite bayatwaye”.

Mukeshimana yakomeje avuga ko abanyerondo bamukubise bakwiye kumusubiza amafaranga ye yabuze kandi bagakurikiranwa n’ubutabera.

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwulire, Rwagasana Jean Claude yemeza ko abashinzwe irondo ry’umwuga bakekwaho guhohotera uwo muturage bakurikiranwe ndetse ko ubuyobozi bw’umurenge bwabashyikirije inzego z’ubugenzacyaha.

Yagize ati “Icyo kibazo ejo mu gitondo bakingejejeho, tumaze kubimenya twabajije impande zombi, abo banyerondo twahisemo kubashyikiriza inzego zishinzwe kugenza ibyaha kandi barimo kubikurikirana”.

Rwagasana yakomeje ahumuriza abaturage batewe impungenge n’imyitwarire mibi  ya bamwe bakora irondo ry’umwuga. Ati “Abaturage ntibakwiye kugira impungenge ku banyerondo kuko abenshi bitwara neza kandi ikibazo cyabayeho ntabwo bivuze ko abakora irondo bose bitwara nabi”.

Guvereneri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulkye Fred ubwo yatangizaga irondo ry’umwuga mu karere ka Rwamagana tariki ya 23 Gashyantare 2018, yasabye abari barangije amahugurwa ku irondo ry’umwuga kuzirikana ko ari abakozi b’abaturage, ko bahembwa nabo, anabasaba guhora baharanira ibirengera abaturage bakanazirikana icyizere bagiriwe.

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!