bwiza.com
Amakuru mashya

Abanyayuganda birukanwe mu Rwanda bavuze urwo bahaboneye

Abaturage ba Uganda babiri aribo Brian Buwambwe na Abdul Waswa  bavuga ko birukanwe mu Rwanda bamaze gukubitwa ndetse n’uburenganzira bwabo bukaba ngo bwarahohotewe.

Ikinyamakuru Softpower benshi bakunda gutunga agatoki ko kiri mu kwaha kwa Uganda, aya ni amakuru Bwiza.com itabasha kwemeza, kivuga ko aba bagabo birukanwe mu Rwanda kuwa Mbere w’iki Cyumweru mu masaa kumi n’ebyiri z’umugoroba  nyuma yo kugaragara ko baba mu gihugu binyuranyije n’amategeko.

Iyi nkuru ivuga ko ibyangobwa bya Buwambwe byari birengeje igihe yemerewe kuba ari mu Rwanda mu gihe mugenzi Waswa we nta ndangamuntu yagiraga. Ubusanzwe aba bagabo bombi bavuga ko bavuka mu Karere ka Wakiso.

Aba bagabo bombi babwiye ubuyobozi bwa Uganda ko bakubiswe mbere yo koherezwa muri Uganda kandi ko uburenganzira bwabo bwahohotewe. Bavuga basize mu Rwanda imitungo yabo irimo imodoka, inzu ngo ifite agaciro k’amafaranga atari make.

Ku rundi ruhande  aba bombi ntibahakana ko ibitangazwa n’inzego z’abinjira n’abasohoka mu Rwanda ku bijyanye no kuba mu gihugu batujuje ibyangombwa.

Inyandiko ibirukana yashyizweho umukono n’inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda Bwiza.com yabonye zivuga ko  aba bagabo birukanwe hisunzwe amategeko.

Umuyobozi w’uru rwego, Francois Regis Gatarayiha muri iri tangazo avuga ko aba bagabo birukanwe hagendewe ku ngingo ya 15 y’itegeko nomero 04/2011 ryo kuwa 28/3/2011 rijyanye n’iby’abinjira n’abasohoka.

Avuga ko kandi  hisunzwe iteka rya Minisitiri nomero 0201 ryo kuwa 31/5/2011  mu ngingo yaryo ya 15 ishyiraho ikanagena amabwiriza n’ishyirwamubikorwa ry’itegeko ry’abinjira n’abasohoka mu Rwanda.

Ati “ Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka rutegetse ko mwirukanwa mu gihugu ndetse rutangaje ko mutemerewe kuba mu gihugu.”

Aba bagabo barataka kwirukanwa mu Rwanda mu gihe Abanyarwanda basaga 900 bamaze kwirukanwa ku butaka bwa Uganda. Bamwe bagiye bakorerwa iyicarubozo ndetse bagafungwa babanje gucuzwa utwabo. Ni ingingo u Rwanda rutahwemye kwamaganira kure.

Aba nibo Banyayuganda ba mbere birukanwe mu Rwanda kuva ibihugu byombi byatangira kurebana ay’ingwe mu myaka ibiri ishize.

 

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!