bwiza.com
Ahabanza » Huuuu! baratujujubije ahubwo- umuturage wemeranya na Dr Kayumba kuri serivisi mbi za interineti ya  MTN
Amakuru mashya

Huuuu! baratujujubije ahubwo- umuturage wemeranya na Dr Kayumba kuri serivisi mbi za interineti ya  MTN

Bamwe mu baturage bandikiye Bwiza.com bavuga ko ibyatangajwe n’umwarimu wa Kaminuza akaba n’umushakashatsi, Dr Christopher Kayumba ko kompanyi ya MNT Rwanda imwiba ku bijyanye na serivisi za interineti ari impamo.

Dr Kayumba yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter ko iyo aguze bando ya interineti ihita ishira ako kanya kandi ntacyo ayikoresheje.

Umwe mu baturage batwandikiye uvuga ko yitwa Niyonzima yemeranyije na Kayumba ndetse avuga ko we MTN yamujujubije ku bijyanye na serivisi za interineti.

Yagize ati “  Huuuu! baratujujubije ahubwo Dr niba ushaka ‘internet’ nziza wagura sim card ya [Kompanyi yavuzwe na Niyonzima yakuwemo] kuko yo baguha handle za 6000frw kandi ziri ‘unlimited’ z’ukwezi kose.”

Undi witwa Bwenge yunzemo agira ati “ Ibyo Kayumba avuga ni ukuri MTN mperutse kugurira ‘Madame’ inshuro eshatu bandle amafaranga agenda kandi ‘internet’ ntayo abona ngo ayikoreshe. Ikindi urayigura nk’iya 1000 ushaka kuyikoresha umunsi mu kanya ngo irashize nta n’ikintu ukoze. Niyo kata.

Uwanditse avuga ko yitwa James yunzemo agira ati “ Ariko rero ibyo avuga ni byo. Baguha megabayite igihumbi tuvuge. Mu kanya nk’ ako guhumbya utangiye kuzikoresha cyane cyane kuri ‘machine’ ntumenya aho zigiye. Bagombye gukosora ‘system’ yabo y’imikoreshereze ya ‘internet’ kuko abantu benshi barimo kwijujuta cyane. Niko Ari ukubura uko tubigenza naho ubundi twajya ahandi.

Umwe muri aba bandikiye Bwiza.com yagize inama agira aba basomyi. Uwitwa Mbaguta yagize ati “  Agomba gufunga ‘updates’ zose za mudasobwa ye. Akazigira ‘off’[akazifunga].”

MTN yagize icyo itangaza ku bivugwa n’aba baturage

Mu kiganiro yagiranye n’Umukozi wa MTN Rwanda ushinzwe Ireme rya Serivisi, Antoine Twahirwa  kuwa 9 Nyakanga yasobanuye icyaba gitera iki kibazo, agira inama abagifite icyo bakora ndetse avuga n’uburyo MTN yiteguye gufasha abagize iki kibazo.

Kanda hano usome ibyatangajwe na Antoine Twahirwa kuri iki kibazo cy’abakoresha interineti ya MTN

Nanone MTN mu rwego rwo gufasha abakiliya bayo baba bafite ibibazo, ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter yavuze ko itiba abakiliya bayo kandi ko ufite ikibazo biteguye kumufasha.

Ubutumwa bwa MTN ku bakiliya bayo bakomeje kutishimira serivisi bahabwa by’umwihariko iza interineti.

Izindi wakunda

1 Igitekerezo

Mukunzi David 11/07/2019 1:27 pm at 1:27 pm

Bazagenzure ko bamwe mubakozi bayo bada fata bundle zabaturage nabo bakikoresha bikaba aribyo bituma bakomeza kudutesha umutwe MTN rwose yananiwe peee

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com