bwiza.com
Amakuru Politiki

Iyi Nyabarongo turayivoma kuko nta mazi dufite- Abaturage b’i Runda/Kamonyi

Bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Rubumba, Akagali ka Ruyenzi, mu Murenge wa Runda, Akarere ka Kamonyi, bavuga ko babangamiwe no kuba bakivoma amazi y’umugezi wa Nyabarongo.

N’ubwo abaturage bavuga ko badafite amazi meza, Ubuyobozi bw’akarere ka Kamonyi buvuga ko butari buzi ko hari abaturage bako bakivoma aya mazi.

Aba baturage bo mu Mudugudu wa Rubumba, amazi ya Nyabarongo bavoma biyemerera ko ariyo bakoresha imirimo yo mu rugo, bayakoresha mu gutegura amafunguro bakanayanywa.

Umwe muri bo yagize ati “Tuyakoresha imirimo yose turayatekesha tukanayanywa”. Mugenzi we ati “Iyi Nyabarongo turayivoma kuko nta mazi dufite, uyu mudugudu wacu nta mazi baduhaye abo bayahaye ari kure yacu”.

Uretse kuba amazi ya Nyabarongo bavoma ari mabi ku buryo bugaragarira buri wese, banatangarije Radiotv Flash ko hari n’impungenge ko uwagiye kuvoma ashobora kugira ibyago byinshi byo kwibasirwa n’ingona ziba muri uwo mugezi.

Uyu ati “Ibibazo by’ingona, wohereza umwana utazi niba ari bugaruke uramutegereza ukamubura,iyo umubuze rero uratuza kuko ingona iba yamuriye.” Umwe mu baturage bavoma Nyabarongo.

Meya yatunguwe no kumva iyi nkuru

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Kayitesi Alice, asa n’uwatunguwe no kumva ko hakiri abaturage ayobora bavoma amazi ya Nyabarongo. Yagize ati“Turaza kureba ntabwo nari nzi ko hari ikibazo cy’abaturage bo muri Rubumba bavoma Nyabarongo mu by’ukuri, kuko ku mukandara wa Nyabarongo hose twahashyize Nayikondo 12.”

Abaturage bavuga ko ivomo rusange riri muri uwo mudugudu ryakoze ukwezi kumwe gusa. Uwari ufite mu nshingano kuvomesha arasobanura impamvu iryo vomo ryakoze igihe gito.

Aragira ati “Abayahashize baraje barayafunga, bambwira ngo impamvu ni uko nari ntarabona icyangombwa cy’ubutaka.”

Ku rundi ruhande ariko ubuyobozi bw’akarere ka Kamonyi, buvuga ko abaturage batuye ahafatwa nk’amanegeka bo badashobora kugezwaho amazi igihe baba bataratura neza.

Mu mudugudu wa Rubumba hari abahatuye bishoboye bagejeje  amazi mu ngo zabo, abo ngo bayagurisha abaturanyi babo amafaranga 100 ku ijerekani. Abadashoboye icyo giciro nta yandi mahitamo uretse kuvoma ay’uwo mugezi wa Nyabarongo.

Izindi wakunda

1 Igitekerezo

Joseph 10/07/2019 6:47 pm at 6:47 pm

Ingona kandi ndabona zizatamira aba bantu. Gusa nabatuye Nzove na bibungo ntamazi bagira kandi uruganda rwa nzove rwubatse mu kagari kabo. imikorere iraha!!!! WASAC mbona ari baringa pe!!!!!

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com