bwiza.com
Amakuru Politiki

Perezida Kagame ashimira Tshisekedi wemera ubufasha mu rugamba rwo guhashya inyeshyamba

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, avuga ko u Rwanda rwiteguye gufasha Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu rugamba rwo guhashya imitwe y’inyeshyamba ikomeje guhungabanya umutekano wacyo ndetse ko bishimishije kuba Perezida w’ iki gihugu yemera ubufasha.

Bibaye nyuma y’aho Perezida w’iki gihugu, Felix Tshisekedi atangarije ko biyemeje kurandura burundu imitwe yitwaje intwaro ikomeje guhungabanya umutekano ku butaka bwa Congo, byaba na ngombwa ngo akiyambaza ibindi bihugu.

Muri iyi mitwe irwanira muri Congo, harimo FDLR igizwe na bamwe bashinjwa kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ukaba urwanya Leta y’u Rwanda, hanavugwamo umutwe wa Red-Tabbara ugizwe n’abarwanyi b’Abarundi n’indi.

Ubwo yagiranaga ikiganiro n’Abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki ya 9 Nyakanga 2019, Perezida Kagame yabajijwe niba u Rwanda rwiteguye guha ubufasha Congo mu gihe yaba irwitabaje, asubiza avuga ko ahubwo byatinze.

Ati “Ibyo Perezida wa Congo yavuze nibyo, tuzabafasha twari twarabitegereje kandi ndishimye cyane kuba dufite umuntu hariya uvuga ko ashaka gukorana n’abaturanyi mu gukemura kiriya kibazo kuko kimaze igihe kandi kigira ingaruka kuri Congo, ku baturanyi, natwe twese, rero nta mpamvu yo kurebera kiriya kibazo tukemera ko gikomeza ku rwego kiriho”.

Perezida Kagame arakomeza agira ati “Ntekereza ko nishimye ko Perezida wa Congo agiye kubikora, niko twabitekerezaga”.

Umubano hagati y’u Rwanda na Congo warushijeho kuba mwiza nyuma y’uko Felix Tshisekedi arahiriye kuyobora kiriya gihugu. Inshuro aba bayobozi b’ibi bihugu byombi bamaze guhura, mu biganiro byabo, bagiye bemeranya ubufatanye mu birebana n’umutekano n’ibindi.

 

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!