bwiza.com
Amakuru Imikino

Turi aba mbere ariko biracyashoboka ko umwanya twawutakaza- Umutoza wa APR FC

Umutoza w’Ikipe ya APR FC avuga ko n’ubwo bamaze gukina imikino ibiro ya CECAFA Kagame Cup batsinda, batakwirara ahubwo ko bakeneye gukina neza umukino wa nyuma wo mu itsinda C bakawutsinda.

Kugeza ubu ikipe ya APR FC ni yo iyoboye iri tsinda C n’amanota Atandatu, aho yatsinze imikino ibiri yayo yose, Green Eagles FC na Proline zifite amanota 3 mu gihe Heegan FC ari yo ya nyuma n’ubusa.

N’ubwo APR FC yamaze kubona itike ya 1/4, umutoza w’iyi kipe Jimmy Mulisa avuga ko bashaka kuzamuka ari aba mbere mu itsinda, bityo ko umukino usoza itsinda bagomba kuwutsinda.

Yagize ati”Ni byo turi aba mbere, ariko biracyashoboka ko umwanya twawutakaza, ni yo mpamvu umukino tugomba kuwutsinda, turashaka kuzamuka mu itsinda turi aba mbere, urumva rero nta kosa tugomba gukora. Abakinnyi bameze neza nta kibazo bariteguye.”

Nk’uko byatangajwe ku rubuga rw’iyi kipe APR FC, umutoza Jimmy akomeza avuga ko batazoroherwa n’uyu mukino kuko n’ubwo iyi kipe yatsinzwe imikino ibiri ibanza nayo izaba ishaka gutaha byibuze itsinze uyu umukino, akaba ari yo mpamvu bazakoresha imbaraga zose zishoboka.

APR FC izakina na Heegan FC, uyu mukino ukaba uzabera i Nyamirambo saa 15:30′ zo ku wa Kane tariki ya 11 Nyakanga 2019.

Mu gihe APR FC yazamuka ari iya mbere mu itsinda, yazahura n’iya kabiri mu itsinda D,  ni mu gihe kandi iya mbere mu itsinda D izahura n’iya 2 mu itsinda C.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com