bwiza.com
IBYEGERANYO Ijambo ry'Imana

Bibiliya zigera kuri 50 zigurishwa buri munota, ibindi wamenya

Bibiliya ni igitabo cy’ibyahumetswe byera. Kigizwe n’ibice bibiri: Isezerano rya Kera rigizwe n’ibitabo 39 n’Isezerano Rishya kigizwe n’ibitabo 27.

Isezerano rya Kera rivuga ku mateka ya mbere y’ivuka rya Yesu, Isezerano Rishya rikavuga ku mateka y’igihe cy’ivuka rya Yesu na nyuma yaho kugeza mu Byahishuriwe Yohana bivuga ku buhanuzi bw’ibizaba muri iyi si, harimo n’ibyamaze kuba.

  • Hari ibintu byinshi benshi tutari tuzi ariko ndakomoza kuri bimwe muri byo. Turavuga ku biri muri iki gitabo ndetse n’ibitarimo ariko biriho.
  • Bibiliya ni cyo gitabo kigurwa cyane kuri iyi si kuva yashyirwa hanze mu bihe bya kera ku buryo izigera kuri 50 zigurishwa byibuze mu minota 50. (www.biblereasons.com)
  • Nta jambo ‘Imana’ wasanga mu gitabo Esiteri kiri mu Isezerano rya Kera.
  • Ku mababi 2470 y’ibiti bya ‘palme’ biri muri kaminuza ya Gottingen yo mu budage, handitswe Bibiliya yose.
  • Bibiliya yanditswe mu binyejana bisaga 15. Ni ukuvuga ko ari imyaka isaga 1500.
  • Isezerano rishya ryanditswe ku nshuro ya mbere mu rurimi rw’Igiheburayo.
  • Bibiliya yanditswe n’abasaga 40. Bitwa abanditsi ba gakondo.

Imirongo igize Bibiliya

  • Bibiliya yose igizwe n’imirongo 31,173. Muri yo, 23,214 ibarizwa mu Isezerano rya Kera, 7,959 isigaye tuyisanga mu Isezerano rishya.
  • Umurongo muremure muri Bibiliya uri mu gitabo cya Esiteri 8:9, umugufu ukaba muri Yohana 11:35.

  Ubuhanuzi

  • Mu buhanuzi bugera ku 2500 bwavuzwe muri Bibiliya, umusaga 2000 bwamaze gusohora. Ibi ni byo bituma abantu benshi bavuga ko ubwinshi bw’ibyasohoye busobanura ko ‘Isi ishobora kuba iri kugera ku musozo’.

 

 

Izindi wakunda

2 Ibitekerezo

mutatis 12/07/2019 8:20 pm at 8:20 pm

ndabasuhuje mu izina RYA yesu, amahoro y’Imana nabe muri mwe.

nkunda gusoma ikinyamakuru cyanyu kuko inkuru zacyo zinyubaka, mbese habamo ibitungamubiri na bugingo. Imana izabibahembera.

Nifuje gutanga ikitekerezo ariko nshinhiye kuriyi nkuru.
mubyukuri, ijambo rishobora kuba rirerire/rigufi bitewe nururimi ryanditsemo.
Ntatinze rero, mwavuze ko NGO umurongo mugufi muri bibiliya/kinyarda version, ngo ni yohana 11:35 havuga ngo YESU ARARIRA.
simwe mwenyine numvise benshi babuga ko ariwo mugufi kuva nko mu myaka 7 ishize. bisa rero nkaho abandika kuriyo ngingo bandika ibyo bumvanye abandi, apana ibyo biboneye muri Bible kuko bayinjiyemo neza bihagije.

umurongo mugufi rero ntabwo ari yohana 11:35 nkuko mubyemeranyaho nabandi benshi, ahubwo umugufi ni:
Kuva 20:13 ntukice,
Kuva 20:15 ntukibe.

Sangiza nabandi bakosore ibyo bajyaga bibeshya bakanabeshya abandi.
amahoro@

Subiza
Tuyizere JD 12/07/2019 11:24 pm at 11:24 pm

Urakoze cyane ku bw’igitekerezo cyawe cyubaka. Twandika ibi ngibi, twashingiye ku rurimi rwa mbere Bibiliya yanditswemo. Ni byo koko iyo bigeze mu rundi rurimi nk’Ikinyarwanda birahinduka.
Urugero: Jesus wept ni ‘Yesu ararira’, You shall not murder bigasobanura ngo ‘ntukice’. Ngira ngo urabona ko byisobanura.

Bwiza dukomeje kubashimira umusanzu mukomeje gutanga mu makuru tubagezaho.

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com