bwiza.com
Amakuru mashya

Kenya: Umunyamakuru w’Umunyarwanda yapfuye aruka amaraso

Umunyamakuru w’Umunyarwanda wabaga muri Kenya, Semana Ndorimana wari usanzwe  azwi nka Christophe Kanuma yaguye mu bitaro aho yabanje kuruka amaraso.

Uyu mugabo wakoreye ibitangazamakuru bitandukanye hano mu Rwanda ndetse akaba yari yarashinze icyitwa Ihame.org  muri uyu mwaka, yapfuye kuwa 10 Nyakanga uyu mwaka aho yakurikiranwaga n’abaganga mu bitaro byitwa Aga Khan University biri i Nairobi muri Kenya.

Amakuru akomeje gucikana ku mbuga nkoranyambaga ni uko Kanuma yari muzima nta kibazo cy’ubuzima afite  ariko mu gitondo cy’umunsi yapfuyeho agatangira kuruka amaraso, agahita ajyanwa mu bitaro  bihuse ariko akaza gupfa biturutse kuri iki kibazo. Mu byamuhitanye harakekwa ko yaba yarozwe bitewe n’uburyo yafashwe bitunguranye agahita apfa.

Uyu mugabo kandi azwiho kwandika inyandiko zinenga ubutegetsi bw’u Rwanda ahanini akoresheje imbuga nkoranyambaga by’umwihariko Facebook aho yagiye yiha amazina atandukanye.

Nyakwigendera kandi byavugwaga ko yahunze igihugu, yari yarigeze kurusimbuka mu 2017 nyuma yo kugabwaho igitero n’abantu batamenyekanye.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!