bwiza.com
Ahabanza » Luanda: Hategerejwe inama igiye guhuza Tshisekedi, Lourenco, Kagame na Museveni
Amakuru Politiki

Luanda: Hategerejwe inama igiye guhuza Tshisekedi, Lourenco, Kagame na Museveni

Igihugu cya Angola kuri uyu wa Gatanu, itariki 12 Nyakanga, kirakira inama izahuriramo ibihugu bigera kuri bine byo mu karere ari byo; u Rwanda, Angola, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda.

Aya makuru yatangajwe bwa mbere kuri twitter ya Radio na televiziyo by’igihugu akongera gushimangirwa na AllAfrica.com dukesha iyi nkuru, aravuga ko inama izahuza abakuru b’ibi bihugu izibanda ku mutekano n’ubufatanye hagati yabyo.

Ibiro bya Perezida wa Angola nibyo byatangaje ko iyi nama izaba yatumijwe na Perezida Joao Lourenco, watumiye bagenzi be; Felix Tshisekedi, Paul Kagame, na Yoweri Museveni.

Iyi nama ije ikurikira indi yahuje Perezida wa Congo, uw’u Rwanda n’uwa Angola, nayo yibanze ku kibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa Congo ndetse ibihugu byombi bikiyemeza gufatanya guhashya imitwe yitwaje intwaro y’abanyagihugu n’abanyamahanga ihakorera.

Izindi wakunda

Bwiza.com