bwiza.com
Amakuru Politiki

Mu Kigobe cya Perse hari hagiye kwaduka intambara hagati ya Iran n’u Bwongereza kubera ubwato

Mu Kigobe cya Perse hari hagiye kwaduka intambara nk’uko byabanje gutangazwa na Televiziyo CNN y’Abanyamerika bikemezwa kuri uyu wa Kane, itariki 11 Nyakanga n’u Bwongereza, aho ngo amato atatu y’igisirikare cya Iran yagerageje kubuza ubwato butwara peteroli bw’u Bwongereza gutambuka nk’uko byemejwe n’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Bwongereza. Byabaye ngombwa ko igisirikare cyo mu mazi cy’u Bwongereza cyari giherekeje ubu bwato gisubiza inyuma amato ya Iran.

Ku ruhande rwa Iran, irahakana ko ibyo bintu byabaye, ikavuga ko nta gukimbirana n’amato y’abanyamahanga, harimo n’ay’Abongereza, kwabaye. Igisirikare cya Iran kikaba kivuga ko iyo kiza guhabwa amabwiriza yo kubuza ubwo bwato gutambuka cyari guhita kibikora kandi byihuse.

Ibi ariko u Bwongereza bwo burashimangira ko byabayeho, aho buvuga ko Igisirikare cyo mu mazi cya Iran cyagerageje kwitambika ubwato bw’Abongereza bikaba ngombwa ko hitabazwa ingabo zo mu mazi z’u Bwongereza ngo zikemure icyo kibazo nk’uko iyi nkuru dukesha RFI ikomeza ivuga.

Iyi nkuru irakomeza ivuga ko kuva mu minsi mikeya ishize ari bwo hatangiye amakimbirane hagati ya Iran n’u Bwongereza mu Nyanja ya Mediterane. Igisirikare cyo mu mazi cy’u Bwongereza kikaba cyaritambitse muri Gibraltar ubwato bwa Iran butwara Peteroli cyari giketse ko bujyanye intwaro muri Syria binyuranyije n’icyemezo kibuza gucuruza intwaro muri Syria cyafashwe n’u Burayi.

Icyo gihe Perezida Hassan Rohani wa Iran, yahise atangaza ko hazabaho ingaruka kubw’iki gikorwa cy’u Bwongereza.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com