bwiza.com
Amakuru

Umurundikazi yiyemeje gusimbura Perezida Nkurunziza ku butegetsi

Ishyaka APDR ryo mu gihugu cy’u Burundi ryatangaje umugore uzarihagararira mu matora y’umukuru w’igihugu ateganijwe kuba mu 2020. Ibi bikaba byatunguranye aho ishyaka ritanga urihagarariye w’umugore mu matora y’umukuru w’igihugu, ndetse ko ari ubwa mbere bibaye mu mateka y’u Burundi mu gihe byari bizwi ho hiyamamaza ab’igitsina gabo gusa.

Uyu mugore uzahagararira iri shyaka ni Nibigira Fidélité, akaba yiteguye guhangana n’ibihangange bizaba bihagarariye amashyaka nka CNDD-FDD riri ku butegetsi, CNL rya Agathon Rwasa ubu uri mu Nteko Nshingamategeko,…

Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru UBM News, ngo iri shyaka ritangaza ko rizakukuza kugeza amatora arangiye, ibyo gucika intego cyangwa kunanizwa ukaba wayavamo ageze hagati bitari mu gahunda yaryo.

Amatora y’umukuru w’igihugu mu Burundi azaba umwaka utaha, Perezida Nkurunziza uyobora iki kihugu kuva mu 2005, yatangaje ko nta gahunda yo kwiyamamaza afite, ahubwo ko azashyigikira uwo abaturage bazaba batoye.

 

 

Izindi wakunda

1 Igitekerezo

emm 11/07/2019 9:37 pm at 9:37 pm

Ntibibaho Haribihugu kuva kera byanzwe huzategekwa numugore kdi muriyisi ntibizabaho ( Urwanda n’Uburundi)

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com