bwiza.com
Amakuru Politiki

WASAC yemeye gusubiza abo yishyuje amafaranga y’umurengera

Ikigo gishinzwe Amazi n’Isukura “WASAC Ltd” cyemeye gusubiza amafaranga abaturage bagizweho ingaruka n’amakosa yakozwe n’abakozi bacyo bagiye batanga inyemezabwishyu zinyuranye n’amazi yakoreshejwe.

Iki cyemezo gifashwe nyuma y’aho abaturage batangiye kugaragariza ko bishyujwe amafaranga menshi, bityo biza no kugaragara ko ari amakosa yakozwe na WASAC.

Ibiciro bishya by’amazi mu Rwanda byatangajwe mu mpera y’ukwezi kwa mbere uyu mwaka, ariko abafatabuguzi batangiye kubyishyurizwaho mu kwezi kwa kane. Byateje uburakari kuko abenshi bagaragaje ko bishyujwe amafaranga na WASAC y’umurengera.

Ku wa Kabiri tariki ya 25 Kamena 2019, ubwo Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Amb. Gatete Claver, yari mu Nteko Nshingamategeko, yasobanuriye Abadepite ko bishoboka ko iri zamuka ry’ibiciro by’amazi, byatewe n’amakosa yakozwe. Yagize ati “Hari amanyanga ashobora kuba yarakozwe mu kwishyuza abaturage amazi bagahabwa inyemezabwishyu (factures) z’umurengera”.

Abaturage bagiye gusubizwa amafaranga yabo:

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubucuruzi muri WASAC,  Mwijukye James avuga ko kuva uku kwezi kwatangira batangiye kwakira abaturage bafite fagitire zishyurijweho amafaranga y’umurengera, ariko ko uwishyujwe menshi atayasubizwa ahubwo azayaheraho yishyura amazi azakoresha ubutaha.

Yagize ati “Ndagerageza kugaruka kuri hahandi abishyuye menshi,  iyo dusanze ariko ikibazo cyari kimeze, ni ukuvuga ngo niba yari yishyuye, yagombaga kwishyura ibihumbi 60, akishyura 70 cyangwa 80, ni urugero, yishyuye 80 ariko 60 niyo yahuye n’igiciro nyir’izina, ni ukuvuga ngo ariya asigaye muri konti ye, iyo fagitire yindi ije irabanza ikiyishyura ayararimo, niko sisitemu yubatse”.

Abaturage bavuga ko bari bahangayikishije n’iki giciro cy’amazi, uyu ati “Ubusanzwe nakoreshaga ibihumbi bigera mu munani yabaye menshi, ariko nagiye kureba nsanga byarazamute bigeri mu bihumbi ijana n’andi”.

Kimwe n’abandi baturage bashimangira ko batunguwe cyane n’amafaranga bishyujwe dore ko na bamwe bagiye bayafungirwa nyuma yo kubura ubwishyu, bakavuga ko ikibazo ari Wasac. Uyu ati “Ikibazo gifite Wasac, ni ibikemure, abakozi ni abayo, twebwe dufite ibibazo ariko ntabwo tuzi abakozi babo bihishe inyuma y’ibi”.

Ubuyobozi bwa Wasac bukomeza buvuga ko abakozi bagaragayeho amakosa bahawe ibihano. Mwijukye James ati “Ari ibyo biciro n’iyo mikorere mibi, ubu simfite urutonde ariko abo bo baranirukanwa buri munsi[…]”.

Kugeza ubu WASAC ifite abafatabuguzi bagera ku bihumbi 23 mu gihugu hose, igasaba ababa bararenganije bishyuzwa amafaranga y’umurengera, kuyegera bakarenganurwa.

Izindi wakunda

Bwiza.com