bwiza.com
Amakuru

Yatawe muri yombi aryozwa kurisha umwana amazirantoki

Umucuruzi wo mu Karere ka Kagadi muri Uganda ari mu maboko ya polisi akekwaho guhatira umwana w’imyaka 16 kurya amazirantoki.

Umuyobozi wa Polisi muri aka Karere,  Romeo Onek Ojara  yabwiye The Daily Monitor dukesha iyi nkuru ko uyu mugabo w’imyaka 45 yashakaga ko uyu mwana arya umwanda kuko yari amusanze mu nzu ye icyubakwa kandi harimo amazirantoki.

“ Ushinjwa avuga ko umwana yaneye mu nzu ye bityo amuhatira kuyarya.”

Uyu mwana yajyanwe ku kigo nderabuzima cya Kakumiro ariko biba iby’ubusa yoherezwa mu Bitaro Bikuru bya Hoima.

Romeo avuga ko uyu mwana agenda amera neza ariko ko agitaka ububabare mu nda.

Uyu mucuruzi yajyanwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kagdi ngo ahatwe ibibazo.

Uyu mugabo ahakana kurisha umwana amazirantoki gusa akemera ko yamukubise byonyine.

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!