bwiza.com
Amakuru Politiki

Gen. Lokech uzwi nk’Inyenyeri y’Intambara yo muri Somalia yagizwe umuyobozi w’ingabo zirwanira mu kirere

Maj. Gen. Paul Lokech, bahimba “Inyenyeri y’Intambara yo muri Somalia’ yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda zirwanira mu kirere.

Gen. Lokech, ufatwa nk’umwe mu bayobozi beza b’ingabo ku rugamba, yasimbuye Maj. Gen. James Birungi, uherutse kugirwa Umuyobozi w’Umutwe ushinzwe kurinda umukuru w’igihugu, Special Forces Command.

Iyi nkuru dukesha Chimpreports iravuga ko Gen Lokech yagize uruhare rukomeye mu gukubita inshuro abarwanyi ba Al Shabab muri Somalia, aho yagiye ayobora Ingabo za Uganda ziri muri AMISOM.

Nk’uko itangazo ry’izamurwa mu ntera ryatangajwe kuri uyu wa kane n’Umuvugizi w’Igisirikare cya Uganda, Brig. Richard Karemire, rivuga, Brig Winston Byaruhanga yagizwe Umuyobozi w’ishuri rya gisirikare rizwi nka Junior Staff College riherereye Jinja.

Brig Peter Omolla, wahoze ari umuyobozi wa brigade ishinzwe kurwanira mu misozi ndetse akaba n’umuyobozi wa East African Standby Force, yagizwe umuyobozi w’Ikigo gishinzwe kubaka ubushobozi bwo gutabara byihuse.

Mu 2018, Omolla yayoboye urugamba rw’itsinda rya XVI muri Somalia. Mbere yaho kandi yakoreraga muri iki gihugu cyazahajwe n’intambara.

Biravugwa ko izi mpinduka zigamije kuziba icyuho cyasizwe n’abandi basirikare bakuru boherejwe mu yindi myanya.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!